Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yakiriwe i Bujumbura mu munsi mukuru w’ubwigenge

webmaster webmaster

Kuri uyu wa Kane tariki 01 Nyakanga 2021, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente yitabiriye Ibirori byo kwizihiza Isabukuru y’imyaka 59 ishize u Burundi bubonye Ubwigenge.

Minisitiri w’Intebe Dr Edourd Ngirente i Bujumbura

Iyi sabukuru yo kwigenga k’u Burundi, ihura neza n’iy’u Rwanda kuko ibyari Rwanda-Urundi byaboneye ubwigenge ku munsi umwe, hari tariki 01 Nyakanga 1962.

Abarundi n’inshuti zabo kuri uyu wa 1 Nyakanga 2021 bitabiriye Ibirori ngarukamwaka byo kwizihiza uyu Munsi Mukuru w’Ubwigenge mu Burundi.

Ibirori byabereye ku Gicumbi cy’Intwari Igikomangoma Louis Rwagasore ufatwa nk’intwari yaharaniye Ubwigenge bw’Abarundi.

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, ubwo yageraga ku Kibuga cy’Indege cyitiriwe Melchior Ndadaye mu i Bujumbura yari mu ndege ya Rwandair, yakiriwe na Visi Perezida w’u Burundi, bwana Prosper Bazombanza wamuhaye ikaze akanamushimira kuba yitabiriye ibirori.

Ibirori byo kwizihiza Ubwigenge mu Burundi, byabimburiwe no guha icyubahiro Igikomangoma Louis Rwagasore, aho abanyacyubahiro bayobowe n’Umukuru w’Igihugu, Gen. Major Évariste Ndayishimiye bashyize indabo ahari imva ye.

Igikomangoma Louis Rwagasore yagizwe Minisitiri w’Intebe mbere gato y’Ubwigenge bw’u Burundu ariko araswa nyuma y’amezi atandatu n’umucuruzi w’umugereki wari kumwe n’Abarundi batatu kuri hoteli i Bujumbura, ku wa 13 Ukwakira 1961.

Ni mbere y’amezi make ngo hatangazwe ubwigenge ku ya 1 Nyakanga 1962.

Rwagasore ni umwe mu Ntwari z’Abarundi ndetse yanitiriwe Stade Nkuru y’Igihugu. Afite amashuri n’imihanda byagiye bimwitirirwa. Rwagasore yari umuhungu mukuru w’Umwami Mwambutsa IV.

- Advertisement -

Perezida Ndayishimiye kuri Twitter yanditse ati “Nifatanyije n’Umuryango wanjye mu kwifuriza Abarundi bose Umusi Mukuru mwiza aho twibuka imyaka 59 irangiye Abarundi twigaranzuye kavamahanga tugahabuza Intahe y’Ukwikukira. Twisunge iki cyivugo: “Ukuzirikana uruhara rw’Umwenegihugu mu buzima bw’Igihugu, ni wo mushinge w’Ukwikukira.”

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe mu Rwanda byatangaje ko Dr.Edouard Ngirente ahagarariye Nyakubahwa Perezida Paul Kagame muri biriya birori byo kwizihiza Isabukuru y’imyaka 59 Igihugu cy’u Burundi kimaze kibonye ubwigenge.

Ku kibuga cy’indege cya bujumbura, Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente yakiriwe na Visi-Perezida w’u Burundi Prosper Bazombanza

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW