Umukinnyi wa As Muhanga akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge birimo urumogi

webmaster webmaster

Mwizero Don Parfait ukinira AS Muhanga akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge (Urumogi) ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB iherereye mu Murenge wa Nyamabuye.

Uwo wambaye ingofero niwe Mwizero Don Parfait, ari kumwe n’umutoza watozaga AS Muhanga mbere

Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukurikiranyeho Mwizero Don Parfait icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge byiganjemo urumogi.

Umuvugizi w’umusigire w’uru rwego, Dr Murangira B.Thierry yemereye Umunyamakuru w’Umuseke ko uyu mukinnyi ashinjwa kunywa no gukoresha urumogi icyaha avuga ko gikomeye kandi gihanwa n’amategeko.

Yagize ati: ”Yakorewe dosiye ishyikirizwa Ubushinjacyaha, nabwo buyiha Urukiko ubu azasomerwa taliki 02 Nyakanga 2021.”

Umunyamabanga Mukuru wa AS Muhanga Bisangwabagabo Youssouf avuga ko uyu mukinnyi ushinjwa ibi byaha, bamurangiwe n’uwahoze atoza iyi kipe mu minsi ishize.

Bisangwabagabo avuga ko icyo gihe yababwiraga ko ari umukinnyi mwiza, kandi w’inyangamugayo, ariko basanga imyitwarire ye ari mibi.

Ati: ”Hari amakuru twahabwaga n’abo babana ko  Mwizero anywa urumogi, ariko tukanga kubyemera.”

Gusa uyu munyamabanga avuga ko uyu mukinnyi atubahaga abayobozi. Uyu muyobozi avuga ko hari igihe babanje kumuhagarika by’agateganyo asaba imbabazi barazimuha.

Ati: ”Kuba afatiwe mu cyuho bigaragaza ko amakuru bari bamutanzeho ari ukuri,  cyakora inzego z’ubutabera nizo zizabigaragaza.”

- Advertisement -

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.