Me Ntaganda na Mme Ingabire Victoire bandikiye Perezida Kagame ‘bagira ibyo bamusaba’

webmaster webmaster

Amashyaka abiri atavugarumwe n’ubutegetsi mu Rwanda ariko akaba ataremerwa yasohoye inyandiko bise mu Cyongereza “Road Map” bavuga ko bandikiye Perezida Paul Kagame bagaragaza ibyo bita ibibazo byugarije u Rwanda bagasaba ko bikemuka.

PS-Imberakuri ya Me Ntaganda Bernard na Dalfa Umurinzi, ya Mme Ingabire Victoire yombi ataremerwa mu Rwanda, yatangaje iyi nyandiko y’impapuro 10 kuri uyu munsi w’Ubwingenge mu Rwanda.

Victoire Ingabire ukuriye Dalfa Umurinzi yabwiye BBC ati: “Iyo usaba nturambirwa… kandi abayobozi na bo ubundi bafite inshingano zo gutega amatwi abo bayobora.”

Aya mashyaka avuga ko ibibazo u Rwanda rwaciyemo kuva ku butegetsi bwa Cyami na za Repubulika, “bishingiye cyane cyane ku miyoborere mibi yagiye irangwa no kwimakaza ukwironda no gukumira bamwe mu Banyarwanda.”

Avuga ko kuva u Rwanda rubonye ubwigenge, gusimburana ku butegetsi byagiye birangwa no kumena amaraso, bakavuga ko “igihe ari iki cyo gusenya urwo ruziga rwo gusimburana ku butegetsi binyuze mu mvururu.”

‘Urwandiko rw’Inzira (Road Map)’ rwabo rusaba ko haba ibiganiro “bidaheza” hagati y’ubuyobozi bw’igihugu, imiryango idaharanira inyungu za politiki n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bafashijwe n’ibihugu by’inshuti.

Aya mashyaka avuga ko ibyo biganiro byakwibanda ku: Kumvikana kuri Demokarasi iboneye u Rwanda, Kubaka igihugu kigendera ku mategeko, Gushimangira ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda,  no Kwiga uko ubukungu bwasaranganywa muri bose no mu Turere twose tw’igihugu n’ibindi.

Aya mashyaka avuga ko ibiri muri iyo nyandiko yayo ari “Ibuye fatizo ryizeza ahazaza heza h’u Rwanda”, kandi “bisaba ubushake bwa politiki bw’ubutegetsi buriho” ngo bishyirwe mu ngiro.

- Advertisement -

Mu itangazo yasohoye, aya mashyaka avuga ko Perezida Paul Kagame “ari we ugomba gufata iya mbere” mu gushyira mu bikorwa urwo ‘rwandiko rw’inzira’, akavuga ko “byaba umurage mwiza yaba ahaye igihugu”.

Aya mashyaka avuga ko yashyikirije inyandiko yabo Ibiro by’Umukuru w’Igihugu tariki 23 Kamena 2021, ariko yahisemo gutangaza iyi nyandiko ku mugaragaro kuri uyu munsi w’Ubwigenge.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

IVOMO: BBC

UMUSEKE.RW