Perezida Kenyatta yagiranye ibiganiro na Emmanuel  Macron

webmaster webmaster

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yahuye na mugenzi we w’Ubufaransa Emmanuel Macron baganira ku mubano n’ibikorwa bigamije kunoza umubano w’ibihugu byombi.

Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron na Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta

Muri uru ruzinduko Perezida Uhuru Kenyatta aherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Raychelle Omamo, ndetse n’uw’ibikorwa remezo James Macharia hamwe n’intumwa ya Kenya mu Bufaransa, Prof Judi Wakhungu.

Perezida Kenyatta  na Macron baganirye by’umwihariko ku bikorwa by’iterambere Ubufaransa buteramo inkunga iki gihugu harimo umuhanda wa Nakuru-Mau wa Km 233 biteganyijwe ko uzuzura mu Gushyingo uyu mwaka.

Mu bindi kandi  ni uko basinyanye  amasezerano y’ubufatanye hagati y’abikorera yo kwagura umuhanda wo ku Muhora wa Ruguru.

Macron na Uhuru Kenyatta barebye uburyo banoza ubufatanye mu rwego rw’ubuzima hanarebwa uburyo Kenya yatangira kwikorera  inkingo.

Biteganyijwe kandi ko aba bayobozi bombi bazitabira inama mpuzamahanga yiga ku Uburezi Global Partnership for Education (GPE), izaba ibaye ku nshuro yayo ya kane.

Ni inama biteganyijwe ko izabera mu Bwongereza ku matariki ya 28 -29 Nyakanga 2021, Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Boris Johnson ndetse na Perezida Uhuru Kenyatta bakazatangamo ibiganiro.

Muri iyi nama  miliyari eshanu z’amadolari zizashorwa mu burezi ku bana bangana na miliyoni 175 bo mu bihugu bikennye byo ku Isi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW