Burera: RIB ifunze umusore ucyekwaho gusambanya umukecuru w’imyaka 61

webmaster webmaster

Urwego Rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwemeje amakuru y’uko rwataye muri yombi umusore wo mu Karere ka Burera ukurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu umukecuru w’imyaka 61 y’amavuko.

Uyu musore w’imyaka 31 y’amavukousaanzwe ukora akazi k’ubwubatsi ni uwo mu Murenge wa Gitovu muri kariya Karere ka Burera, yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Kamena 2021.

Acekwaho kuba yarafashe uriya mucyecuru w’imyaka61 mu ijoro rishyira ejo hashize ubwo bahuraga akamusaba kumuherekeza.

Ngo ubwo yamuherekezaga, bageze mu nzira amufata ku ngufu amakuru amenyekana mu gitondo ubwo uwo mukecuru yazindutse ajya ku muyobozi w’Umudugudu kurega uwo musore.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gitovu, Bizimana Ildephonse avuga ko iperereza barihariye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha bityo ko atahamya ko kiriya gikorwa cyo gufata ku ngufu cyabayeho koko.

Yavuze ko atahamya ko uwo musore yafashe uwo mukecuru ku ngufu, aho ukuri kuri ibyo baguhariye inzego zibishinzwe, ari zo RIB n’abaganga.

Yagize ati “Twabajije ukekwa avuga ko yahuye n’uwo mukecuru mu ijoro aramubwira ati ‘ntunyure muri iyi nzira wenyine reka nguherekeze’, ubwo ntitwahita twemeza ko yamufashe ku ngufu koko biracyakurikiranwa, ikiriho cyo arakekwa.”

Bizimana Ildephonse avuga bariya bombi bashobora kuba bari basinze kandi bakaba bari barengeje n’amasaha yo gutaha.

Yagize ati “Iyo bataba basinze muri uko gusagararirwa k’uwo mukecuru bikabera ahantu hatuwe yari kuba yatabaje, ubu uwo musore yahise ashyikirizwa RIB uwo mubyeyi na we yagiye gutangayo ikirego.”

- Advertisement -

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Ivomo: Kigali Today

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW