Perezida Ndayishimiye yakomoje ku ruzinduko rwa Dr Ngirente Edouard mu Burundi

webmaster webmaster

Abanyarwanda bakunda kuvuga ngo “Ifuni ibagara ubucu ni akarenge”, mu birori byo kwizihiza imyaka 59 ishize u Burundi bubonye ubwigenge, u Rwanda rwoherejeyo Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard mu bashimye iyi ntambwa harimo Perezida w’u Burundi wamutumye kuri Perezida Kagame.

Perezida Evariste Ndayishimiye yavuze ko u Burundi bwiteguye gukorana n’u Rwanda

Mu ijambo yavugiye muri ibi birori Perezida Evariste Ndayishimiye yagize ati “Tuboneyeho umwanya wo kugusaba, Edouard Ngirente Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda udushimirire Perezida Paul Kagame Perezida w’u Rwanda kuba yabohereje muri ibi birori.”

Perezida Ndayishimiye ufata iki gikorwa nk’intambwe ikomeye, yavuze ko igihugu cye kiteguye gukorana n’u Rwanda.

Ati “Twiteguye guhindura ikindi kerekezo “tourner un nouveau chapitre” tugashyingura ishoka y’intambara hagati y’u Burundi n’u Rwanda, kandi twiteguye gukorana n’u Rwanda.”

Mu bandi banyacyubahito bifatanyije n’u Burundi muri ibi birori ni Perezida wa Central African Republic, Faustin Archange Touadera na Minisitiri w’Intebe wa Tanzania, Kassim Majaliwa.

Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin ari mu bandikiye Perezida Ndayishimiye amwifuriza umunsi mwiza w’Ubwigenge ku gihugu cye no ku baturage b’u Burundi.

Perezida wa Central African Republic, Faustin Archange na we yitabiriye ibi birori

 

Ni intangiriro nziza Abanyarwanda n’Abarundi bari banyotewe

Kuri Twitter, benshi bashimye uruzinduko rwa Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda i Burundi, ndetse bavuga ko yaba ari yo ntangiriro yo kubura umubano hagati y’ibi bihugu byombi.

- Advertisement -

Uwitwa Peter ati “Inkuru nziza mu matwi yange! Narimaze imyaka nifuza kumva inkuru nk’iyi, none birabaye! Bivuze ngo ubwo PM Rwanda yabagaye ubuvandimwe akoresheje akarenge! Ubutaha nitwe Rubanda. Imana ibe hagati y’abavandimwe b’Ababanyarwanda n’Abarundi.”

Kansime Peace ati “Kabisa muhamye umubano n’amahanga yose bayobozi bacu Imana ibari imbere kugira ngo iyobore intambwe z’ibirenge byanyu.”

Bizimana Augustin ati “Iyi ni intambwe nziza ku bihugu bituranyi, kandi Abanyarwanda twifuza ko yakomeza ikaganza. PM (Minisitiri w’Intebe) wacu arashimangira umubano w’u Rwanda n’Uburundi.”

Kuva muri 2015, u Rwanda n’u Burundi byatangiye kurebana ay’ingwe, nyuma y’uko hapfubye ihirikwa ry’ubutegetsi bwa nyakwigendera Pierre Nkurunziza, aho byavugwaga ko yiyamamarije Manda ya 3 biteza imvururu.

Abategetsi b’u Burundi bashinje u Rwanda ko rucumbikiye abashatse guhirika ubutegetsi, u Rwanda na rwo rugashinja u Burundi gucumbikira abaruwanya bo muri FDLR na FLN no kubatera inkunga.

Ibi byatumye umubano uzamba, kugenderanira birahagarara, ibikorwa bihuza Ibihugu byombi na byo birahagarara ibindi biradindira, ndetse n’imipaka irafungwa.

Ubwo yari muri Kongere y’Umuryango RPF Inkotanyi mu minsi ishize, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yavuze ko umubano w’u Rwanda n’u Burundi uri kuzahuka kandi ko ibintu biri mu nzira nziza.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Ngirente Edouard, uwa Tanzania Kassim Majaliwa n’u Burundi, Alain Guillaume Bunyoni
Ingabo z’u Burundi mu mwiyereko wa Gisirikare

AMAFOTO@ Ntare Rushatsi House

UMUSEKE.RW