Mozambique: Boi Wax na Elisher Cyril bakomoka mu Rwanda bari gukorana indirimbo na B Threy

Umuhanzi w’Umunyarwanda Nizeyimana Rene ukoresha amazina ya Boi Wax ukorera umuziki muri Mozambique ari mu myiteguro yo kurangiza umushinga w’indirimbo afitanye n’umuraperi B Threy uri imbere mu bakunzwe cyane mu Rwanda na Elisher Cyril utuye muri Mozambique.

Boi Wax na Elisher Cyril batuye muri Mozambique bagiye gusohora indirimbo na B Threy.

Uyu muhanzi uri mu banyarwanda bakomeje kuzamura izina muri Afurika y’Amajyepfo, aherutse gusohora indirimbo yise ‘Nimpende’ yahuriyemo na mukuru we uzwi nka Saka Baka Bluez n’undi musore witwa The Roar, mbere yaho gato yashyize hanze EP yise ‘Crush’ yazamuye izina rye muri Mozambique n’ibihugu bituranye.

Yavuze ko ahereye ku ndirimbo y’urukundo yise ‘ só você ’ bisobanuye ‘Ni wowe wenyine’ yiteze kwagura umuziki we, Abanyarwanda bari imbere mu gihugu bakarushaho kumenya izina rye, bityo akaba ari yo mpamvu yahisemo gukorana n’umuraperi B Threy uri mu bakunzwe n’urubyiruko.

Ati “Mu byo nkora byose nshyira imbere cyane gukunda no gukundisha abandi u Rwanda nk’igihugu cyambyaye, no mu muziki nkora mparanira iteka icyahesha ishema aho mvuka, ni indirimbo nziza y’urukundo twakoresheje Igipoltugal n’Ikinyarwanda cyinshi abantu bayitege mu minsi vuba.”

Boi Wax avuga ko abakunzi be yabijeje kujya abaha indirimbo imwe mu mezi atatu, yizera ko kuri iyi nshuro bazamutiza amaboko muri ‘só você ‘ ari gukorana na B Threy ndetse na Elisher Cyril bakunze guhurira mu ndirimbo, uyu Elisher Cyril ni umwe mu banyarwanda nabo bakomeje kwigaragaza muri kiriya gihugu.

Boi Wax avuga ko ubu ngo yatangiye gushyiramo imbaraga ku buryo umuziki we ukundwa akanamenyekana ku rwego mpuzamahanga.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Ati “Nagiye nkora muzika nkagenda mpura n’ingorane zintera guhagarara bitewe n’impamvu bwite, ubu nagarukanye umurava wo gukora umuziki uri ku rwego mpuzamahanga, niyemeje kwibanda ku ndirimbo zifite umudiho nyafurika, zifite ubutumwa bwiza kandi zihesha agaciro Abanyarwanda.”

- Advertisement -

“Ibi numva nzabigeraho, icyo nsaba Abanyarwanda ni ukunshyigikira muri uru rugendo kandi mbijeje ko ntazabatenguha kuko ubushobozi ndabufite, igishoboka cyose nzagikora bigerweho.”

Avuga ko gahunda afite ari iyo gukorana n’abahanzi bakomeye kugira ngo umuziki we urusheho gutera imbere no kuzamura ibendera ry’u Rwanda mu mahanga.

Ati “Ubu gahunda ihari ni iyo gukorana n’abahanzi bakomeye B Threy, turi gukorana só você izajya hanze kuwa 10 Nyakanga 2021. Hari undi muhanzi wo muri Tanzania tuzakorana, nifuza ko nakorana n’abandi mu bakunzwe mu Rwanda n’undi mu bahanzi b’abanyarwanda batuye muri Diaspora.”

Iyi ndirimbo só você iri gukorwa na Producer Barick Music, umwe mu bagabo bakomeye ku muziki Nyarwanda by’umwihariko akaba akorana bya hafi n’abahanzi b’abanyarwanda batuye muri Mozambique kuko yigize kuhakorera igihe kitari gito.

Boi Wax aterwa ishema no kuba ari Umunyarwanda.

Nimpende indirimbo Boi Wax aherutse gusohora yahuriyemo na mukuru we Saka Baka Bluez na The Roar

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW