Muhanga: Abazunguzayi ngo kujya mu bucuruzi bwo mu muhanda ni amaburakindi

webmaster webmaster

Abazunguzayi mu Mujyi wa Muhanga bavuga ko gutandika ibicuruzwa byabo hasi, ari amaburakindi kuko babonye igishoro bajya gucururiza mu isoko rishya. Abazunguzayi bagizwe ahanini n’abagore, bacuruza inyanya, ibitunguru, intoryi n’ibindi biribwa bitandukanye.

Basaba ko bafashwa kubona igishoro gifatika bakajya mu isoko.

Babwiye UMUSEKE ko umuzunguzayi ufite igishoro kinini ari ibihumbi 5 frw,Bakavuga ko bahawe ibihumbi 50 cyangwa 100 bakwagura ubucuruzi bwabo, bakabyimurira mu isoko rishyashya ryuzuye, kandi bagatanga imisoro ya Leta kimwe n’abandi bacuruzi.

Mukarutabana Violette ati:”Ntabwo abuzunguzayi twananiranye, ahubwo ibyo dukora tubiterwa n’amikoro makeya.”

Yavuze ko iyo inzego z’umutekano zitabafashe, igishoro cy’ibihumbi 5 bunguka ibihumbi 10 mu cyumweru.

Mukeshimana Claire avuga ko hari igihe bafungwa bakamara amezi 3 mu nzererezi, bafungurwa bakabura igishoboro baheraho kugira ngo bajye mu rwego rw’abacuruzi.

Yagize ati:”Nta nubwo batuganiriza kuko bahora batwirukankana ntabwo dutuje kandi dufite imiryango tugomba kwitaho.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye Nshimiyimana Jean Claude avuga ko hari amafaranga menshi Umurenge ufite, yagenewe gutera inkunga abari mu byiciro by’abatishoboye kandi bishyura batanze inyungu nkeya.

Nshimiyimana yagize ati:”Tubaha ibihumbi 100 bazishyura mu gihe cy’umwaka umwe cyangwa 2 , nabo bakishyura ibihumbi 2,iyo bishyize mu makoperative tubaha miliyoni.”

Gitifu yavuze ko iyo babaganirije babasaba kubaha inkunga batazishyura, akavuga ko inkunga Leta itanga isaba ko n’umuturage agira uruhare rwe atanga.

- Advertisement -

Abacururiza imboga n’imbuto mu isoko rishyashya ryuzuye, bavugaga ko abakiliya babo banga kuzamuka mu igorofa bahawemo ibibanza bagahitamo kugura ibucuruzwa Abazunguzayi batanditse hasi.

Gusa Ubuyobozi bw’Akarere bwari bwavuze ko bugiye kubashyira mu kibanza kiri imbere y’iryo soko.

Nubwo Akarere kihaye intego yo gukura Abazunguzayi mu muhanda, bisa n’ibigoye kuko bahora bacungana n’inzego kuva mu gitondo kugeza bwije banuye, ariko bahawe ayo mafaranga ariyo nzira yonyine yatuma umubare munini wabo ugabanuka, bagahangana n’abavuka bushyashya.

Gufungirwa mu nzererezi biri mu bibadindiza mw’iterambere.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga