Havutse Minisiteri ishinzwe Ubumwe bw’Abanyarwanda….Kigali n’Uturere 8 muri Guma mu Rugo

webmaster webmaster

Inama y’Abaminisitiri yateranye iyobowe na Perezida Paul Kagame ariko hifashishijwe ikoranabuhanga yashyizeho Ministeri nshya yitwa “Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu”, iyi nama yanashyizeho ingamba nshya zijyanye no kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 zirimo Guma mu Rugo mu Mujyi wa Kigali no mu Turere 8 tw’Igihugu.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ni we wayoboye inama y’Abaminisitiri

Itangazo ry’Inama y’Abaminisitiri rivuga ko Minisiteri Nshya izibanda ku kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda, kubungabunga umurage w’amateka no gutoza uburere mboneragihugu.

 

Guma mu Rugo i Kigali no mu Turere 8

Amarenga ya Guma mu Rugo no mu Turere 8 dukomeje kurangwamo n’icyiza cya Covid-19 yaciwe tariki 29 Kamena 2021, itangazo rimenyesha ingamba nshya zo gukumira icyorezo cya Covid-19, ryasinywe na Minisitiri w’Intebe nta Nama y’Abaminisitiri yari yateranye.

Icyo gihe Umujyi wa Kigali n’Uturere 8, ari two Uturere twa Musanze, Burera na Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, Rubavu, Rutsiro mu Ntara y’Iburengera zuba na Rwamagana na Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba byari byashyiriweho ingamba zihariye.

Ubu noneho ni two twashyizwe muri Guma mu Rugo kubera ko ubukana bw’icyorezo bukomeje kuba ndanze.

Iyi Guma mu Rugo ya 3 i Kigali izatangira tariki 17 Nyakanga 2021 izageze tariki 26 Nyakanga 2021. Ni umwanzuro “utaryoshye mu matwi ya benshi” ariko wari witezwe n’abakurikirana ibya Covid-19 mu Rwanda n’ahandi ku Isi uko bihagaze.

Ingamba nshya zizatangira kubahirizwa kuva ku wa Gatandatu w’iki Cyumweru, Moto n’amagare bibujijwe gutwara abantu, ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusanze zirabujijwe.

- Advertisement -

Gusurana n’izindi ngendo zitari izijyanye na gahunda z’ubuzima birabujijwe. Ibikorwa by’abikorera birafunzwe uretse ahacururizwa ibiribwa na pharmacy, ariko naho hemewe gukora abatarenze 30%.

Ahandi mu gihugu harakomeza kubahirizwa ingamba zari zisanzweho.

Inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

Wasoma itangazo ryise rijyanye n’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri

UMUSEKE.RW