Muhanga: Insengero zo mu Mujyi zafunzwe mu gihe cy’ibyumweru 2, Covid-19 irafata intera

Iki cyemezo cyo guhagarika Insengero zo  Mujyi wa Muhanga, no gusaba ko abacuruzi bubahiriza 50% y’abagomba gusimburana mu isoko gifashwe hashingiwe ku mibare iri hejuru y’abamaze kwandura COVID-19 mu Karere ka Muhanga.

Muhanga:Insengero zo mu Mujyi ,zashyizwe muri guma mu rugo ibyumweru 2 abacuruzi bemera gukora kuri 50%

Iyi myanzuro yafatiwe mu nama yahuje abikorera mu Mujyi wa Muhanga, inzego z’ibanze ku rwego rw’Akarere, bemeranya ko Insengero zo mu Murenge wa Nyamabuye n’uwa Shyogwe zifunga mu gihe cy’ibyumweru 2.

Abikorera bavuga ko bahereye ku bantu 97 banduye COVID-19 umunsi umwe byabateye impungenge ari na byo bahereyeho kugira ngo barebe niba ibikorwa by’ubucuruzi byakora ku rugero rwa 50%.

Niyonsenga Thomas avuga ko umuryango w’iduka uzajya ukora rimwe, undi byegeranye ugakinga, ugakora ku munsi ukurikira.

Yagize ati:”Twafashe ingamba zo gushyiraho A na B mu bacuruzi kugeza ubwo iyi mibare y’abandura COVID-19 imanuka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline avuga ko usibye ibikorwa by’ubucuruzi bigiye kubahiriza 50%   n’insengero, imisigiti na Kiliziya byo mu Mujyi na byo bihagarika amateraniro yakorwaga ku wa Gatandatu no ku Cyumweru gihe cy’ibyumweru 2.

Kayitare ati:”Twabanje gukorana ibiganiro n’abatwara abagenzi, abacuruzi n’abanyamadini kandi bose bemeye ko babyubahiriza.”

Kayitare yavuze ko izi ngamba zose bafashe zigamije ineza y’abaturage. Cyakora muri iyi nama nta bahagarariye amadini n’amatorero bari bayirimo. Umuyobozi w’Akarere avuga ko hari urubuga rubahuza bafatiyemo ibi byemezo.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

Niyonsenga Thomas ucururiza muri zone ya Kivoka avuga ko abatazubahiriza aya mabwiriza bazafungirwa ibikorwa by’ubucuruzi, bakagerekaho n’amande y’ibihumbi 50 kuri buri muryango.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko usibye ibikorwa by’ubucuruzi n’insengero imisigiti na Kiliziya bihagarika amateraniro mu gihe cy’ibyumweru 2

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.