Ndanda wabyaranye na Anita Pendo yasezeranye imbere y’amategeko

Nizeyimana Alphonse (Ndanda), ufitanye abana babiri na Anita Pendo yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Grace.

Ndanda yari azwi cyane mu rukundo na Anita Pendo ndetse bafitanye abana

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo hagiye hanze amafoto y’uyu mugabo arimo yambika impeta umukunzi we.

Gusa sibwo yambitse impeta iyi nkumi isanzwe iba mu Bwongereza kuko amakuru avuga ko byabaye mu kwezi gushize kwa Kamena uretse ko batinze gusohora amafoto.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 08 Nyakanga 2021 nibwo basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.

Ndanda waretse gukina yahoze akundana n’umunyamakuru Anita Pendo ndetse banabyaranye abana 2.

Nizeyimana Alphonse “Ndanda” yabaye umunyezamu muri AS Kigali na Mukura VS.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

UMUSEKE.RW