Umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 18 utuye mu Kagali ka Sakara, Umudugudu w’Urubare mu Murenge wa Murama, mu Karere ka Ngoma arakekwaho gukuramo inda umwana akamujugunya mu murima.
Isabelle yiga ku ishuri rya GS Mvumba, ku wa Kabiri mu rukerera nibwo yakuyemo inda ajugunya umwana mu murima w’ikawa.
Abaturage babwiye Umuseke umwe muri bo uhinga muri uriya murima w’ikawa yari azindutse agiye mu murima abona urwo ruhinja rwapfuye rutwikirije ibyatsi, aherako aratabaza abaturage barahagera.
Umwe mu baturage witwa Mukagatare Phoibe yagize ati: “Twe badutabaje tugerayo duhurirayo na Sosiale w’Akagari, aho twasanze akana karyamye bucuri, ariko kameze nk’agakomeretse ku itako, no kujisho.”
Abaturage bakomeje gukurikirana babona amaraso menshi mu nzira, bigwa kuri wa mukobwa bamubajije avuga ko ngo yagiye kwihagarika umwana araza.
Undi witwa Iyamuremye Daniel yagize ati: “Nageze ahabereye ibi bakimara kudutabaza, dusanga akana bakajugunye mu murima gatwikirije ibyatsi nta kenda yamushyizemo, ni bwo twabonye inzego z’umutekano zije. Twe nta makuru twari dufite ko uwo mukobwa atwite.”
Ubuyobozi bw’umurenge wa Murama nabwo bwemeje aya makuru buvuga ko ubu uwo mukobwa ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Iguhugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Mugirwanake Charles Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama yagize ati: “Nibyo ayo makuru niyo, uwo mukobwa ari mu kigero cy’imyaka 18 aho yakuyemo inda uruhinja urujugunya mu murima w’ikawa, twabikurikiranye ubu uyu yabanje kwa Muhanga, akaba ari mu baboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha.”
- Advertisement -
Gitifu yakomeje asaba ababyeyi kongera ingufu mu gukurikirana uburere bw’abana babo.
Yagize ati: “Turasaba ababyeyi kwita no gukurikirana abana babo, babasobanurira ubuzima bw’imyororokere kuko usanga bamwe mu babyeyi barateshutse ugasanga birashyira ubuzima bw’abana mu kaga.”
Amakuru twahawe n’abaturage ngo ni uko uyu mukobwa wakuyemo inda asanzwe abana n’ababyeyi, ariko abaturanyi bakavuga ko ntawabonaga ko atwite ariko ngo hari hashize iminsi batamubona nk’uko bajyaga bamubona.
Itegeko mu Rwanda ryemerera abantu bamwe na bamwe gukuramo inda ariko mu buryo bwemewe
https://p3g.7a0.myftpupload.com/karongi-abangavu-basobanuriwe-inzira-ziteganywa-nitegeko-ngo-umuntu-akurirwemo-inda.html
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
Abdul NYIRIMANA / UMUSEKE i Ngoma