Niyonzima Olivier Sefu arakomanga ku muryango winjira muri Rayon Sports

Nyuma y’imyaka ibiri avuye muri Rayon Sports, myugariro wo hagati mu kibuga Niyonzima Olivier Sefu agiye kuyisubiramo nyuma yaho atumvikanye n’ikipe y’Ingabo z’igihugu ‘‘APR FC’’.

Niyonzima Olivier ari mu ikpe ya APR FC yatwaye Shampiyona 2 idatsinzwe. Muri Rayon Sports yahagiriye ibihe byiza

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 07 Kamena 2021, nibwo Sefu yagiranye ibiganiro na APR FC ariko ntibumvikana ku mafaranga kuko uyu mukinnyi yifuzaga gusinya umwaka umwe mu gihe APR FC yo yifuzaga kumusinyisha imyaka ibiri.

Nyuma yo kutumvikana n’iyi kipe ubu uyu mukinnyi ari mu biganiro na Rayon Sports yavuyemo muri 2019.

Sefu yavuye muri Rayon Sports arangije amasezerano yanga kongera andi. Uyu mukinnyi yageze muri Rayon Sports hagati mu mwaka wa 2015 asinya amasezerano y’imyaka ibiri.

Mu myaka ibiri ye ya mbere muri Gikundiro, Niyonzima Sefu yakoze ibishoboka byose afatanya na bagenzi be gutwara igikombe cy’Amahoro 2016 banatwara igikombe cya Shampiyona 2016-2017.

Mu 2017 na 2018 Sefu yafashije Rayon Sports kwegukana ibikombe bibiri by’Agaciro Development Fund.

Niyonzima Olivier kandi yafatanyije na Rayon Sports kugera mu mikino ya ¼ cya Total CAF Confederation Cup 2018 baza gukurwamo na Enyimba SC yo muri Nigeria.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

UMUSEKE.RW