Kuri uyu uyu wa Kane tariki ya 29 Nyakanga 2021 mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyagatareahagana isaa 10:35 haburanishijwe urubanza rw’umunyamakuru Ntirenganya Charles aregamo umuyobozi w’umudugudu wa Rubona , Akagali ka Rwisirabo mu murenge wa Karangazi , Kalisa Sam na mugenzi we Mutsinzi Steven kumukubita inkoni bakamukomeretsa.
Mu cyumba cy’iburanisha, Perezida w’Inteko w’iburanisha yatangiye asoma imyirondoro y’abaregwa aribo Kalisa Sam n’umusore witwa Mutsinzi Steven bahakanye ibyaha bakurikiranyweho byo gukubita uriya munyamakuru wari uri mu kazi.
Abaregwa bakurikiranweho Icyaha cyo gukubita no kugukomeretsa ku bushake umunyamakuru wa Flash Ntirenganya Charles.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Abanyamakuru babiri, Ntirenganya Charles na Mukunzi Fidel ko ubwo bari mu kazi beretse Umukuru w’Umudugudu ibyangombwa akabasaba kumwereka urupapuro rw’inzira, uwo mukuru w’Umudugudu ngo yahamagaye Komanda wa Polisi Sitasiyo ya Karangazi nawe amusaba kubamuzanira.
Ngo Mudugudu yabwiye CIP Niyonsaba Ildephonse ko abo biyita Abanyamakuru bamuteye mu Mudugudu we batabanje kumusaba uruhushya.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Kalisa Sam yakubise inkoni Ntirenganya Charles, mugenzi we Mukunzi Steven aboneraho nawe kumukubita inkoni.
Umushinjacyaha avuga ko Komanda CIP Niyonsaba Ildephonse yahise agera aho Umunyamakuru Ntirenganya Charles yakubitiwe , amufotora uruhande atakubiswemo kugirango agaragaraze ko atakubiswe , ako kanya yahise amusaba kujya kwa muganga nuko we ahita ajyana n’umukuru w’umudugudu.
Kuvuguruzanya kw’Abaganga….
- Advertisement -
Hari amajwi yumvikana yafashwe n’umunyamakuru Ntirenganya aho yavugaga ngo “najyaga numva ngo abayobozi bo mu nzego z’ibanze bakubita abaturage none Ndabibonye” Arongera “ Murankubise” Umukuru w’umudugudu Kalisa Sam ati “Yego ahubwo turakongera”
Umushinjacyaha avuga ko hari amafoto yafashwe n’ubugenzacyaha agaragaza ibikomere n’inguma byari mu gatuza ka Ntirenganya Charles,Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko abaregwa bakurikiranwa bafunzwe iminsi mirongo itatu kuko basibanganya ibimenyetso.
Umukuru w’umudugudu wa Rubona, Kalisa Sam avuga ko atemera ibyo aregwa akabishingira ku batangabuhamya bagaragaje ko batabonye akubitwa barimo Komanda wa polisi wabihakanye, Muganga wo ku kigonderabuzima cya Karangazi wabihakanye n’abandi baturage.
Mustinzi Steven ureganwa n’umukuru w’umudugudu nawe arabihakana, avuga ko Ntirenganya Charles amubeshyera kuko ntacyemeza ko yamukubise. agasaba kurenganurwa , agakurikiranwa ari hanze.
Umwunganizi wabo avuga ko nta kigaragaza ko aba banyamakuru ari ub’umwuga kuko nta makarita bari bafite ariko ngo umwe muri bo yari ayifite. arasaba ko urukiko rwababuranisha nk’abatari abanyamakuru kuko ari abakorerabushake.
Umwunganizi avuga ko Kalisa Sam yari afite inkoni kubera ko yari avuye mu nka kuko ari umworozi, avuga ko Impamvu muganga yahaye Ntirenganya Charles imiti ariko we yivugiye ko ababara kandi ko yagombaga kumufasha nkuko nyir’ubwite abivuga.
Mayor w’akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian yagaragajwe mu rukiko nk’uwabangamiye iperereza..
Umunyamakuru Ntirenganya Charles avuga ko Mayor w’akarere ka Nyagare Bwana Mushabe David Claudian yateye ubwoba abatangabuhamya ubwo we yahise agagaraza ko atakubiswe bituma abaturage bagira ubwoba bwo kumuvuguruza, bivuze ko abatangabuhamya barimo abaturage, Komanda na Muganga babajijwe batari kuvuguruza ibyo Mayor yari amaze gutangaza ko atakubiswe.
Hagaragajwe impungenge ku rubuga rwa Watsap ruriho Visi-Mayor nk’urwacuriweho imigambi mibisha kuri iki kibazo, uyu munyamakuru avuga ko afite ibimenyetso bigaragaza uko uru rubuga ruriho Visi-Mayor ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage Murekatete Juliet na Komanda wa Polisi bibaza kuri uyu munyamakuru, muri urwo rubuga ngo harimo abantu bari batangiye gushishikariza abandi gukora igisa nk’imyigaragambyo.
Umunyamakuru Ntirenganya Charles yishinganishije…
Umwanzuro ku ifungwa n’ufungwa ry’agateganyo uzatangazwa tariki ya 3 Kanama 2021 saa tatu z’amanywa.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW