Nyanza: Abacuruza imyenda bajyanywe gukorera muri Stade barasaba gusubira mu isoko

webmaster webmaster

Bamwe mu bacuruzi b’imyenda bajyanwe gucururiza muri stade y’Akarere ka Nyanza ntibavuga rumwe n’urugaga rw’abikorera (PSF), rwahabashyize bemeza ko nta bakiliya bahabona bagasaba gusubira mu isoko bakajya basimburana mu minsi yo gukora.

Abacururiza muri stade bemeza ko nta mabwiriza yo kwirinda COVID 19 akurikizwa

Perezida w’urugaga rw’abikorera mu Murenge wa Busasamana ari na rwo rufite mu nshingano isoko ry’Akarere ka Nyanza, Munyambonwa John yabwiye UMUSEKE ko impamvu nyamukuru hari abacuruzi bajyanwe gucururiza muri Stade y’Akarere ari ukugira ngo hirindwe ubucucike mu isoko kuko biyemeje gucuruza ari 30%.

Ati “Abacuruzi bose b’imyenda kuko bagira abakiliya benshi bashakiwe ahantu (stade) hanini babasha kwisanzura kuko hadafunze ku buryo uhaza atandura cyangwa ngo abe yakwanduza abandi.”

Nubwo uyu muyobozi wa PSF yemeza ko abajyanwe gucururiza muri stade ari abacuruzi bose b’imyenda muri rusange, abahajyanywe ni igice cya bamwe mu bacuruzi b’imyenda abandi basigara mu isoko.

Umwe mu bajyanwe gucururiza muri Stade ati “Abandi bacuruzi b’imyenda basigaye mu isoko kandi mu myenda yasigaye harimo abacuruza ‘caguwa na magasin’ bo basigaye bikorera twe tuza kwanama hano.”

Ibyumweru bibiri birashize bamwe mu bacuruza imyenda bajyanwe gucururiza muri Stade mu buryo bw’agateganyo, bemeza ko bafite ikibazo cyo kutabona abakiliya no kugorwa kujyana imizigo bayivana mu Mujyi bayijyana kuri Stade kuko byibura umuzigo umwe umunyonzi awutwarira Frw 300 umucuruzi na we akaba yakongeraho Frw 100 yo kugerayo.

Umwe muri bo yagize ati “Turabyemera ko Coronavirus iriho ariko ikibazo dufite hano kuri Stade hari ivumbi nta mukiliya uhagera, kandi imisoro yose turacyayitanga uko yakabaye kuko itagabanutse.”

Mugenzi we na we yagize ati “Batuzanye muri Stade nta mukiliya uhagera tubasaba kubahiriza gahunda byibura ngo dukorere mu isoko nk’abandi ariko ntiturenze 30% kuko turimo guhomba bamwe muri twe dufite amadeni ya Banki.”

Mu minsi yashize bamwe mu bacuruza imyenda bajyaga bacururiza ahari  gare mu rwego rwo kurwanya ubucucike bw’abantu benshi, ariko kuva ubu ari aho muri gare n’aho handi bacururizaga nta kihakorerwa, bityo abacururiza kuri stade bagasaba ko bakwemererwa na bo kujya gukorera mu isoko ariko ntibarenze 30% bemerewe gukora.

- Advertisement -

Kajyambere Patrick umuyobozi w’akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yasabye abacuruzi kwihangana.

Ati “Ikibazo si Abacuruzi ahubwo ikibazo ni abaguzi benshi bishobora kugorana kugenzura 30% gusa hari gahunda yo kuzabavana kuri stade kuko ari icyorezo cyatumye bajya hariya.”

Hari amakuru UMUSEKE wamenye ko urugaga rw’abikorera rukimenyesha aba bacuruzi kujya gukorera kuri stade batabyakiriye neza.

Nubwo bajyanwe gucururiza muri stade mu rwego rwo kugira ngo amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 yubahirizwe, abahakorera bemeza ko nta bihari kuko baba begeranye ndetse ngo nta n’abagenzura baba bahari.

Perezida w’Urugaga rw’Abikorera i Nyanza we yemeza ko urubyiruko rw’abakorerabushake ruba ruhari.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Mu Isoko hari bamwe baricurizamo imyenda bahasigaye
Abacuruzi bavuga ko mu isoko harimo umwanya uhagije bakoreramo

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYANZA