Kicukiro: Covid-19 yakomye mu nkokora iterambere ry’abagore bacururiza mu Gahoromani

webmaster webmaster

Iyo umuntu atembereye mu isoko rya Kabuga ahazwi nko mu Gahoromani mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro cyane cyane ahacururizwa ibiribwa ubona umubare munini w’abakora ubwo bucuruzi ari abagore bemeza ko Covid-19 yabahungabanyije.

Abo bagore bavuga ko iterambere ryabo ryakomwe mu nkokora na Covid-19 ku buryo no kubona igishoro nk’icyo bakoreshaga mbere bikiri ingorabahizi.

Muri iri soko ibikorwa by’ubucuruzi birakomeje. Mutesi Brune akorera muri iryo soko aho acuruza imboga, inyanya, ibitunguru, intoryi, ndetse ngo iyo byamushobokeraga yongeragaho n’ifu y’ubugari. Ngo Covid-19 yasanze amaze imyaka nk’ibiri akora ubwo bucuruzi.

Aganira na UMUSEKE yatangaje ko nyuma ya buri Cyumweru yizigamaga Frw 3000 mu itsinda yabanagamo na bagenzi be, ubu ngo ryarasenyutse kubera kubura ubwizigame.

Ati “Nta kibazo nari mfite mbere ya Covid-19, nararanguraga nkacuruza nkunguka, nacuruzaga nk’ibiro 30 by’inyanya ku munsi umwe gusa, nari meze neza.”

Mutesi yakomeje avuga ko mu gihe cya gahunda ya Guma mu rugo ababahahiraga bagabanutse cyane ku buryo hari n’ibyo bacuruzaga byangiritse bituma bagwa mu gihombo cyabagizeho ingaruka n’ubu zikibakurikirana.

Mbere y’icyorezo cya Covid-19 uyu mubyeyi avuga ko yari afite ubushobozi bwokuba yakamishiriza abana amata buri munsi ariko ubu ngo ntabwo bikimukundira.

Uwimana Immacule akora ubucuurzi bw’imyenda muri iri soko, avuga ko yashoye amafaranga ibihumbi magana ane muri ubu bucuruzi kandi ko mbere ya Covid-19 yari abayeho neza ariko ubucuruzi bwaje kudindira.

- Advertisement -

Ati “Igishoro urebye cyadushizeho kuko mu gihe cya Covid19, cyane cyane muri gahunda ya Guma mu Rugo gutanga ubukode, guhaha, ntibyigeze bihagarara kandi icyo gihe nta n’abantu baguraga imyenda. Urumva ko nta kundi nari kubigenza. Ubu urabona ko ari utu twenda ncuruza, nkoresha igishoro kitageze no ku bihumbi ijana.”

Abacuruzi bo muri iri soko bavuga ko ubucuruzi bwabo bwahindutse ku buryo n’abaguzi bagabanutse bikaba byarabagizeho ingaruka n’ubu zikibakurikirana.

Leta y’u Rwanda yashyizeho ikigega cyo kuzahura ubukungu no gushyigikira ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse,muri ayo mafaranga hakaba harimo agera kuri miliyari imwe yagenewe abafite ibikorwa by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse.

Abagore n’abakobwa bacururiza mu isoko rya Kabuga bahuriza ku kuba batazi ibijyanye n’iki kigega ndetse batazi n’uko ayo mafaranga yakwa.

Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) rukangurira abakora ibikorwa by’ubucuruzi kugana ibigo by’imari bitandukanye kuko kiriya kigega gikorana n’amabanki n’ibigo by’imari birimo BDF n’Umurenge SACCO.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Béata Uwamaliza Habyarimana avuga ko bigoye ngo uvuge ko hari uruganda cyangwa inzego z’ubucuruzi zikora nk’uko bisanzwe.

Ati “Nta muntu n’umwe muri iyi minsi ukora ubucuruzi nk’uko yabukoraga mbere kuko ari n’uwakomeje gucuruza mu bucuruzi twavuze,  habayemo ingorane, ahantu hose habayemo ibibazo.”

Usibye ubucuruzi bwadindiye avuga ko hari inzego zimwe na zimwe zitaratangira gukora uko bikwiriye cyangwa zitaratangira gukora na busa nk’abacuruzi b’utubari hakaba hariiho uburyo habaho kujyanisha amabwiriza ya Covid no kuzahura ubukungu.

Ati “Aho hose ni imirimo ifite amafaranga yinjiza, bityo rero ntibarasubira mu bucuruzi bwabo nk’uko bisanzwe ariko gahunda ya guverinoma ni ukureba uburyo twajyanisha ukubahiriza amabwiriza ya Covid-19 no kuzahura ubukungu.”

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW