Nyanza: Inka y’umuturage yabyaye icyarimwe inyana 5

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Mu murenge wa Busoro, mu Karere ka Nyanza inka y’umuturage yabyaye inyana eshanu imwe muri izo niyo itari yujuje ibisabwa.

Inyana 4 zagaragaragara nk’izikuze imwe n’iyo itari yujuje ibisabwa muri ziriya 5 zahise zipfa

Byabaye ku mugoroba wo ku wa 21 Nyakanga 2021 mu Mudugudu wa Karambi, mu Kagari ka Munyina mu Murenge wa Busoro mu Karere ka Nyanza.

Inka y’umuturage witwa Veneranda Nibarore yahakaga inka eshanu, ariko zose zavutse zipfuye (yaramburuye).

Dusabimana Laurent umukozi w’Akarere ka Nyanza ushinzwe amatungo yabyiye UMUSEKE ko bidasanzwe ko inka ibyara inyana zingana kuriya ku ngunga imwe.

Ati “Ntibisanzwe ku nka ko yabyara inka eshanu nubwo zose zaje zipfuye, gusa uzirebye enye zari zujuje ibisabwa imwe niyo wabonaga itujuje ibisabwa.”

Dusabimana akomeza avuga ko kugira ngo inka ibyare inka eshanu nta kidasanzwe kiba cyabaye kuko no ku muntu ashobora kubyara impinja 5, nubwo bishobora kubaho gake.

Iriya inka yari yatewe intanga mu buryo bw’ikoranabuhanga, iramburuye inyana eshanu ikurikira indi nka na yo yatewe intanga iherutse kuvugwa mu Murenge wa Nyagisozi naho mu Karere ka Nyanza, aho  yabyaye inyana ifite ibitsina bibiri, amaguru ane n’amaboko ane ariko ikagira umutwe umwe na yo yahise ipfa.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYANZA