Augustin Ngirabatware wahamwe na Jenoside yoherejwe gusoza igihano muri Senegal

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Ngirabatware Augustin wabaye Minisitiri w’Igenamigambi mu Rwanda kuva mu 1990 kugeza mu 1994, akaba yarakatiwe igifungo cy’imyaka 30 nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, yoherejwe muri Senegal kurangiza igihano asigaje.

Ngirabatware Augustin yoherejwe muri Senegal kurangiza igihano asigaje

Ku wa Gatatu, Urwego rwa IRMCT (International Residual Mechanism for Criminal Tribunals) rwashyizweho ngo rusoze akazi k’Urukiko Mpanabyaha rwa Arusha, rwatangaje ko Ngirabatware azasoreza imyaka ye y’igifungo mu Gihugu cya Senegal nk’uko byari byasabwe n’Umucamanza Carmel Agius, mu rwego rwo kongerera imbaraga igihano yahawe nyuma yo kumuburanisha mu rundi rubanza rujyanye n’agasuzuguro.

Mu kwezi kwa Nyakanga 2021, Ngirabatware yakatiwe indi myaka ibiri yiyongera kuri 30 icyo gihe Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rwamuhamije icyaha cyo gusuzugura urukiko, we na Nzabonimpa Anselme, Ndagijimana Jean de Dieu na Fatuma Marie Rose.

Ngirabatware yafatiwe i Frankfurt mu Budage ku wa 17 Nzeri 2007, ashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yoherezwa mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR/TPR) i Arusha ku wa 8 Ukwakira 2008.

Urubanza rwe rwatangiye ku wa 22 Nzeri 2009 ruza gufatwaho icyemezo mu Ukuboza 2012.

Yaregwaga gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira uruhare no gushishikariza Interahamwe mu yahoze ari Komini Nyamyumba muri Perefegitura ya Gisenyi avukamo, kwica Abatutsi bari batuye aho ngaho.

Urukiko rwatangaje ko Ngirabatware yatanze intwaro ku Nterahamwe, anazikangurira gutsemba Abatutsi, gufata ku ngufu no kwica abaturanyi Abatutsikazi.

Urukiko rwatesheje agaciro imvugo Ngirabatware yakoreshaga yiregura, avuga ko muri icyo gihe ubwo Jenoside yabaga atigeze akandagira muri Nyamyumba.

- Advertisement -

Igifungo cy’imyaka 35 yari yakatiwe bwa mbere cyaragabanyijwe kigera ku myaka 30 mu 2014 nyuma yo kumuhanaguraho icyaha cyo gushishikariza Interahamwe gufata ku ngufu Abatutsikazi.

Icyo gihano cyongeye gushimangirwa mu 2019.

Ngirabatware ni umukwe wa Kabuga Felicien na we urimo gukurikiranwa na IRMCT i La Haye ku byaha birimo gutera inkunga abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba yarafatiwe i Paris muri Gicurasi 2020.

Ngirabatware Augustin afite impamyabushobozi y’ikirenga (PhD) mu Bukungu yakuye muri Kaminuza ya Fribourg mu Busuwisi, guhera mu 1986 akaba yari Umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, mu gihe hagati ya 1990-1994 ari bwo yari Minisitiri.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

IVOMO: Imvaho Nshya

UMUSEKE.RW