Ruhango/Ntongwe:Imiryango 15 yari icumbitse yahawe isakaro n’ibindi bikoresho by’ubwubatsi

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Imiryango  15 yo mu Kagari ka Gako, mu Murenge wa Ntongwe, yubakiwe inzu, ihabwa isakaro, amadirishya inzugi, na sima kugira ngo izo nzu bazituremo. Ibi byakozwe ku bufatanye bw’abaturage na Compassion Internationale yo mu Itorero rya UEBR Paruwasi Gikoma(Union des Eglises Baptiste au Rwanda).

                                                                 Abahawe isakaro bavuga ko biteguye gufata neza inzu bubakiwe

Mbere yuko Compassion yubakira aba baturage batishoboye, bari bacumbitse, yabanje gukorana ibiganiro n’Ubuyobozi isaba ko bagira uruhare mu bigiye kubakorerwa batanga umuganda.

Umuyobozi w’ Umushinga uterwa Inkunga na Compassion Internationale muri UEBR mu Karere ka Ruhango Nzasabimana Donat avuga ko bamaze kubona ko abaturage bazamuye inzu, nabo babahaye amabati, amadirishya, imufuka ya sima, inzugi kugira ngo bave mu icumbi bimukire mu nzu zabo bwite.

Yagize ati:”Buri muryango wahawe amabati hagati ya 28 na 30 bitewe nuko inzu ingana”

Umunyamabanga Nshibgwabikorwa w’Umurenge wa Ntongwe Nahayo Jean Marie yabwiye UMUSEKE ko bashimira uyu mufatanyabikorwa, kuko imibare y’abatari bafite aho kuba igenda igabanuka bitewe n’ingufu ndetse n’ubushake Ubuyobozi bwashyize muri iki gikorwa cyo kuzamura Imibereho y’abaturage bo mu cyiciro cya mbere ndetse ni icya kabiri.

Nahayo yagize ati:”Umwaka ushize w’imihigo Ubuyobozi bwubakiye abatishoboye 13 muri uyu Murenge, imiryango isigaye ni mike idafite icumbi”

Bamwe mu baturage bahawe ubu bufasha bavuze ko bagiye gufata neza inzu bahawe, kugira ngo zidasenyuka.

Gitifu Nahayo avuga ko imiryango 45 ariyo idafite aho kuba mu Murenge wose. Gusa akavuga ko bazakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa kugira ngo yubakirwe. Inzu 115 zishaje nizo ziteganyijwe gusanwa umwaka utaha niba COVID 19 icishije makeya.

                                                                                       Iyi miryango kandi yahawe inzugi n’imifuka ya Sima.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntongwe Nahayo Jean Marie ashyikiriza umuturage isabune.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango