Rusizi: Abantu 72 bafatiwe mu ngo basenga barenze ku mabwiriza ajyanye na COVID-19

Ku wa Gatandatu w’iki Cyumweru dusoje, Polisi y’u Rwanda mu Karere Rusizi yafashe abantu 72 barimo gusenga barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19.

Abafashwe 72 Polisi ivuga ko batari bambaye udupfukamunwa

Mu Murenge wa Mururu mu Kagari ka Gahinga, Umudugudu wa Cyirabyo mu rugo rwa Bavakure Antoine hafatiwe abantu 52.

Abandi ni abo mu Murenge wa Giheke mu Kagari ka Cyendajuru, Umudugudu wa Murinzi bafashwe bagera kuri 20, mu rugo rwa Bwanakweri Simon w’imyaka 61.

Aba bantu bose bafashwe ku manywa hagati ya saa tanu na saa sita, bose bavuga ko basanzwe ari abayoboke b’Itorero rya ADEPR.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi yagize ati “Bariya bantu bose bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, bafatiwe mu byumba barimo gusenga begeranye cyane, nta dufukamunwa bambaye ndetse nta n’ubwo bari bakarabye intoki.”

Twizere avuga ko umuturage witwa Bavakure atari ubwa mbere akoranyiriza abantu benshi mu nzu iwe kuko ngo ahafite icyumba cy’amasangesho gihoraho.

Ati “Nk’Umuyobozi w’Isibo ni we wagombye gutanga urugero rwiza mu baturage, ariko dore ni we wica amabwiriza yo kurwanya COVID-19 nkana.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yongeye kwibutsa abaturage ko icyorezo cyakajije umurego bityo bagomba gukaza ingamba zo kukirinda.

Abafashwe bose uko ari 72 baganirijwe ku bukana bwa COVID-19 bibutswa amabwiriza yo kuyirinda, nyuma inzego zibishinzwe zabaca amande hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo.

- Advertisement -

https://p3g.7a0.myftpupload.com/umubare-wabishwa-na-covid-19-wageze-kuri-560-abanduye-bashya-ni-577.html

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO: RNP Website

UMUSEKE.RW

#Rwanda #Rusizi #RNP #RIB