Rwamagana: Abahinzi bafite ibikorwa mu Karere ka Bugesera bafite impungenge z’uburyo bazasarura

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Abahinzi bo mu Murenge wa Nyakariro, Akagari ka Gatare mu Karere ka Rwamagana bavuze ko bari kubuzwa kujya gusarura imyaka bahinze mu Murenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera.

Bavuga ko mu Mirenge yombi hashyizweho za bariyeri zikumira abantu bava mu Karere kamwe berekeza mu kandi.

Imwe  mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa  14 Nyakanga 2021 hifashishijwe ikoranabuhanga, iyobowe na Perezida Paul KAGAME, harimo  umwanzuro uvuga ko:

“Kubera ubwiyongere budasanzwe bwa COVID-19 mu Mujyi wa Kigali no mu Turere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro; hafashwe icyemezo cyo gushyira Umujyi wa Kigali n’utwo Turere muri Guma mu Rugo guhera ku itariki ya 17 kugeza ku ya 26 Nyakanga 2021.”

Ni mu gihe ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi mu Turere bikomeza ariko hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.

Bamwe mu baturage bakorera ibikorwa by’ubuhinzi mu Murenge wa Rilima, banyuze mu Murenge wa Juru, babuzwa kujya gusarura imyaka yabo. Ibintu bavuga ko bishobora kubateza igihombo.

Mafaranga Joseph uhinga inyanya mu gishanga cya Gashanga cyo Murenge wa Rilima, Akagari ka Rilima, Umudugudu wa Kidogo, yavuze ko bari kubuzwa kujya gusarura inyanya bahinze mu Bugesera kandi ko iyo zidahise zisarurwa zipfa bikabasigira igihombo.

- Advertisement -

Yagize ati “Imyaka yacu yari yeze none badushyize muri Guma mu Rugo, ubwo rero ntabwo kujya gusarura imyaka yacu babitwemerera. Mu kwambuka Umurenge wa Juru hari bariyeri ntabwo wanyuraho ngo ujye gusarura imyaka yawe. Ikiraro cya Nyabarongo gifite bariyeri n’icyo hakurya na cyo gifite bariyeri.”

Yakomeje agira ati “Twagiye gusarura nyuma y’aho badushyiriye muri Guma  mu Rugo, tugezeyo duhamagara Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Juru azana na  Commandant wa Polisi ya Rilima, rwose nari ngiye gusuka amazi mu mbuto ubwo Gitifu aratubwira ngo ntabwo byemewe kwambuka Akarere kacu, tujya mu karere ka Bugesera ngo ni ugushaka ibyangombwa.”

Mafaranga yavuze ko mu gihe yaba atemerewe gusarura byamuteza igihombo.

Ati “Ahantu nahinze nari maze gusarura miliyoni ebyiri kandi ku isoko inyanya zirahenze nari niteze gukuramo izindi miliyoni enye.”

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Rwamagana, Mutoni Jeanne yabwiye UMUSEKE ko abahinzi bo bemerewe gukora ibikorwa byabo ko ahubwo bakwiye gusobanurira inzego z’ibanze.

Yagize ati “Ibikorwa by’ubuhinzi ntabwo byigeze bibuzwa, baramutse bagiriye ikibazo cyangwa bakaba ariko babitekerezaga ko bazabuzwa gusarura, ndumva nta muntu tuzabuza kujya gusarura kuko ubuhinzi no kujya guhaha birakorwa.”

Yavuze ko kuba hari bariyeri mu nzira ari mu rwego rwo gukumira ubwandu bwa Coronavirus.

Ati “Kuba hari bariyeri byo ni ngombwa kuko Akarere kacu gafite umubare w’abanduye COVID-19 mwinshi, tugomba kuguma mu rugo ariko n’ingendo z’Akarere n’akandi ntizemewe. Ariko impamvu hariho abo bantu ni ukugira ngo bumve ibibazo by’abari guhita kuko hari abahita kuko bagaragaje impamvu zihutirwa.”

Kugeza ubu abahinzi bafite impungenge  ko mu gihe bagiye gusarura imyaka yabo  mu Karere ka Bugesera basabwa icyangombwa  cya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi  kibemerera gutambuka, bagasaba ko bakoroherezwa.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW

#Rwanda #GumaMuRugo #Bugesera #Rwamagana #MINAGRI #RAB