Siti True Karigombe yakoze mu bwonko abakerensa ubuhanga bwe muri Hip Hop

Umuraperi Siti True Karigombe yongeye gukora mu bwonko abakerensa ubuhanga bwe mu njyana ya Hip Hop abibutsa ko ari we muraperi umwe rukumbi wize umuziki akawunononsora akaba akomeje gusiga intera hagati ye na bagenzi be.

Umuraperi Siti True Karigombe yamenyekanye ubwo yafashaga Riderman ku rubyiniro mu bitaramo bitandukanye

Mu bwishongozi bwinshi, Siti True Karigombe wasoje amasomo ya Muzika ku ishuri ryo ku Nyundo, muri iyi Free Style yise ‘Intro’ yibutsa Abaraperi ko ari we rukumbi wize umuziki ndetse ko abazi ubwenge bamubaza uko abikora.

Mu minota ibiri n’amasegonda 12, uyu musore yivuga ibigwi, itangira Umunyamakurukazi Baby Bianca avugira kuri Radiyo ahereza ikaze abamukurikiye ababwira urukundo akunda umuraperi mushya w’umuhanga.

Karigombe ashimangira ko inzozi ze zamaze kuba impamo kandi ko amagambo avugwa na rubanda ko ari impamo ari we muraperi utagira ibigare agendamo.

Ati “Batangazwa no kuba mbakusanya ari amatsinda ntabwo nabitindaho kuko ibyo barabizi.”

Muri iyi ndirimbo Karigombe yerura ko kubura Mc Mahoniboni muri Hip Hop Nyarwanda abifata nk’igihombo n’ubwo kuri we kubivuga akenshi bitinjiza n’igihumbi.

Usesenguye, aha Karigombe yashakaga gushotora bamwe mu baraperi bakunze kumvikana bashinja Mc Mahoniboni ko ari mu bishe Hip Hop ndetse nta n’icyo yari amaze muri iyi njyana bamwe bafata nkaho ari we wayikundishije Abanyarwanda mbere y’uko ajya mu mahanga.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

Karigombe ati “Intego zanjye ntabwo ari ukubakoma mu nkokora ahubwo intego zanjye ni ukubaha ikosora, umunsi nazaga nasanze mwese mwikomanga ku gatuza, mbakubise acapella muhita mutuza, nahise mbaramiza amata ngo ndebe ko mwava ibuzimu gusa nasanze muremanywe umutima mutindi.”

Yumvikana yifatira ku gahanga Abaraperi bagenzi be ndetse anabamenyesha ko agiye kubashyiriraho iherezo no gukangura injyana ya Hip Hop yakubiswe inshuro na Afro beat n’izindi njyana zikunzwe mu Rwanda.

Mu gukora mu jisho bagenzi be akomeza agira ati “Ninjye muraperi umwe rukumbi wize umuziki mu Rwanda kuva u Rwanda rwaremwa, muzasome mu bitabo, ntibyari koroha iyo ntahagararira Nyundo muri uru ruhando, ryari kuba ishuri rya mabande (bands) n’abahogoza kuko iyi njyana yacu nahazamuye ibendera, abaraperi bazi ubwenge ni bo banyegera bakambaza bati ni gute uvanga rap ya street n’iyi rap ya Sorvage.”

Uyu musore wize umuziki mu ishuri rya muzika ku Nyundo, uretse kuririmba azi no gukubita ingoma.

Mu buryo bw’amajwi iyi Intro (Free style) yakozwe na Trackslayer naho amashusho atunganywa na The Kick ikaba iri kuri EP (Extended Playlist) yitwa ‘Ndi mukazi Petit’.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW