U Buhinde: Impanuka y’imodoka yatwaye ubuzima abantu 18

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Mu rukukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Nyakanga 2021, mu gace ka Uttar Pradesh mu Majyaruguru y’u Buhinde ikamyo yagonze bisi yari itwaye abakozi baba bavuye iwabo bakajya gushakira ihaho mu zindi Leta abagera kuri 18 bahita bapfa.

Polisi ivuga ko bisi yari itwaye abantu 140 kandi itwara abantu 65

Abantu bagera kuri 30 bakomeretse bikomeye aho bahita bajyanwa ku Bitaro muri Barabanki.

Iyi modoka yari itwaye aba bantu yagombaga gukora urugendo rwa Km 1,300 ivuye Haryana ijya mu Ntara ya Barabanki aho yaburaga urugendo ruto ikaza gupfira nzira.

Umukuru wa Polisi ya Barabanki yabwiye BBC ko bisi yari yarengeje ubushobozi bw’abo itwara bituma ipfira mu nzira, ubwo  impanuka yabaga.

Superintendent of Police Yumuna Parasad yagize ati “Bamwe mu bagenzi bari bahisemo gusohoka muri bisi bajya kwiryamira hanze kubera ko umushoferi yarimo areba umukanishi wo kuyikora, yari yatwaye ibirenze ubushobozi bwayo bishobora kuba ari byo byatumye ipfa. Yari  itwaye abagenzi 140 mu gihe ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 65.”

Ubwo iyi bisi yagongwaga n’ikamyo bamwe mu bagenzi bari bayivuyemo biryamiye hanze yayo.

Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde, Narendra Modi kuri Twitter yihanganishije imiryango yaburiye ababo mu mpanuka, yemerera imiryango impozamarira y’ama-rupi 200,000 (Arenga Frw 2, 000, 000).

Yanemereye imiryango y’abakomerekeye mu mpanuka ama-rupi 50,000.

- Advertisement -

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

IVOMO: BBC

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW