U Burundi bwasabye gukurirwaho ibihano byose bwafatiwe

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Perezida wa Tanzania Samia Saluhu Hassan kuva kuwa Gatanu tariki ya 16 Nyakanga 2021, yari mu Burundi mu rugendo rugamije kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi no guteza imbere ishoramari.

Perezida Samia Suluhu wa Tanzania na mugenzi we Evaritse Ndayishimiye.

Ku munsi wa mbere w’urugendo rwa Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan mu Burundi yashyize umukono ku masezerano akubiye mu ngingo zitandukanye.

Nyuma yo kwakirwa n’icyegera cya kabiri cy’Umukuru w’Igihugu w’u Burundi, Prosper Bazombanza, ku kibuga cy’indege Melchior Ndadaye, Mama Suluhu yahise ajya kuganira na mugenzi we Ndayishimiye Evliste.

Perezida Ndayishimiye, yashimiye Tanzania uburyo itahwemye kuba hafi u Burundi mu gushyigikira Politiki y’iki gihugu no kwakira impunzi kuva cyakwadukamwo amoko n’amacakubiri mu 1972 .

Bimwe mu byaranze ibiganiro ku mpande zombi harimo guteza imbere umubano w’ibihugu byombi .

Abakuru b’ibihugu kandi basabye ko ibihano byose byafatiwe u Burundi kuva mu mwaka wa 2015 byakurwaho kubera intambwe imaze guterwa.

Perezida Mama Samia Suluhu Hassan na Perezida Evarister Ndayishimiye bafite byinshi bahuriyeho cyane ku ntambwe bamaze gutera muri Politiki kuva bagera ku butgetsi.

Mu gihe gito bamaze ku butegetsi, Ndayishimiye na Samia Suluhu bateye intambwe igaragara mu kuzahura umubano n’ibindi bihugu byo mu Karere.

- Advertisement -

Urugendo rwa Samia Suluhu Hassan mu Burundi rwitezweho kwimakaza umubano umaze igihe kirekire waranze ibi bihugu byombi.

Hasinywe amasezerano 8 hagati y’ibihugu byombi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW