Umushoferi wa Nyanza Milk Industries yishwe n’impanuka y’imodoka y’uruganda

Ruhango: Impanuka y’imodoka y’uruganda rutunganya amata rw’i Nyanza yaguyemo umushoferi w’iyo modoka, ndetse umukozi w’urwo ruganda arakomereka.

Amakuru avuga ko uriya mushoferi yari yabuze feri agonga umukingo ngo imodoka ihagarare

Iriya mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Rwavuningoma, mu Kagari ka Murama mu Murenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango mu ijoro ryo  ku wa 05 Nyakanga 2021.

Imodoka y’uruganda rutunganya amata rukanayagurisha Nyanza Milk Industries ruzwi ku izina rya Laiterie ruherereye mu Murenge wa Busasamana, mu Karere ka Nyanza, Umushoferi warwo Murenzi Djuma  w’imyaka 43 y’amavuko wari utwaye imodoka avuye ahitwa ku Buhanda yerekeza i Nyanza bikekwa ko yabuze feri agonga umugunguzi.

Umwe mu bakurikiranye ariya makuru yabwiye UMUSEKE ati “Yabuze feri agonga umugunguzi maze asohoka mu kirahure yapfuye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweramana Emmanuel Ntivuguruzwa yabwiye UMUSEKE ko ayo makuru bayakurikiranye ko iyo mpanuka yabereye ahitwa Base.

Ati “Iyo mpanuka yasize umushoferi yitabye Imana, umukozi w’uruganda bari kumwe arakomeraka.”

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko uwo nyakwigendera witabye Imana yashyinguwe kuri uyu wa 06 Nyakanga 2021 nk’uko imyemerere y’Idini ya Islam (Niho yasengeraga) ibiteganya.

Umukozi ushinzwe kureba ubuziranenge bw’amata witwa Umuringa Jacqueline bari kumwe arwariye ku Bitaro bya CHUB aho yitabwaho n’abaganga.

Mu mwaka ushize wa 2020 nabwo impanuka y’imodoka y’uruganda rutunganya amata (Nyanza Milk Industries) yatumye umwe acika akaguru, abandi batatu bari kumwe barakomereka.

- Advertisement -

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Yagerageje guca mu idirishya ariko abatabara basanga yapfuye
Murenzi Djuma  yari afite imyaka 43

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/RUHANGO

#Rwanda #Nyanza #RNP