Umwamikazi yagarutse! Ciney warumaze imyaka 3 adakora indirimbo yasohoye iyitwa “For me”

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Imyaka itatu yari yihiritse umuhanzikazi Uwimana Aisha wamamaye nka Ciney muri muzika Nyarwanda adashyira indirimbo hanze,nyuma yo gusohora iyo yise “For me” yeruye ko agarutse mu muziki nta gusubira inyuma kubera urukundo rw’abafana.

Ciney nyuma y’imyaka 3 ngo agarutse mu muziki nta gusubira inyuma  kubera urukundo rw’abafana

Uyu mubyey w’abana babiri ni umwe mu bigize kujegeza uruhando rwa muzika Nyarwanda guhera mu mu mwaka wa 2010 ubwo yatangiraga umuziki, yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo Nkunda, Ngwino Nkwereke, Tuma Bavuga, Dogoni na My Lover yaherukaga gukora mu mwaka wa 2018.

Ciney yagiye yigaragaza cyane mu bitaramo bitandukanye ndetse ari no mu bakobwa bakoraga injyana ya Hip Hop bari bahagaze neza kugera naho atatinyaga kwiyita umwamikazi w’iyi njyana.

Mu kugaruka kwe, yahereye ku ndirimbo yise “For me” irimo amagambo aba asaba umuhungu kumubyinisha agashira ipfa kuko ubuzima ari bugufi.

Uyu mubyeyi w’abana babiri, muri iyi ndirimbo yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Devydenko, amashusho agakorwa na Big Team aba akaraga umubyimba ntacyo yishisha bitanga umukoro kuri bagenzi be asanze mu kibuga.

Ciney avuga ko mu byamuciye intege bigatuma asubika umuziki igihe kingana n’imyaka itatu harimo umu Producer adatinya kwita umuhemu wabuze indirimbo enye yari yarakoze zagombaga kumufasha mu gihe yari akimenyera urugo.

Ati” Yarazirigishije kandi zari kumfasha nkaguma mu muziki meze neza, zikibura nahise ncika intege.”

Kubera urukundo rwa muzika yatangaje ko agarukanye imbaraga kandi nta kizamusubiza inyuma kuko yabanje kwitegura bihagije, yabifashijwemo n’umugabo we bashakanye asanzwe ari n’umufana we cyane.

- Advertisement -

Ciney avuga ko agiye gukora cyane kugira ngo yongere ashashagirane muri  muzika Nyarwanda by’umwihariko mu njyana ya Hip Hop aho avuga ko kugeza ubu nta mugore cyangwa  umukobwa n’umwe ukora iyi njyana umuhiga.

Kuri ubu arubatse afite umugabo n’abana babiri b’abakobwa, yibarutse imfura ye ku wa 16 Ukwakira 2018, yibaruka ubuheta bwe mu ntangiro za Ukuboza 2019.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW