Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Mu mvugo igezweho gushyira hanze indirimbo nshya babyita ‘gukubita hanze umuzigo’, Umuhanzikazi Visha Keiz yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘My Way’ igaragaramo umusore w’ibigango uzwi nka YA NTARE, ije ikurikira “Never Give up” yaherukaga gushyira hanze mu minsi ishize.
Indirimbo Never give up ni indirimbo uyu mukobwa yakoze nyuma yo kubona abantu bakunze kurambirwa kugera ku ntego zabo, nyamara bitewe n’akantu gato cyangwa se guterwa ipfunwe n’ibyo bakora ikaba intandaro y’idindira ry’inzozi zabo.
Yashishikarizaga buri muntu kutava ku ntego y’ibyo yiyemeje atarabigeraho , yakunzwe mu Rwanda no mu gihugu cy’Ubugande aho uyu mukobwa afite abakunzi benshi ikaba inaririmbwe mu rurimi rw’Ikigande ndetse ikaba ari naho yakorewe.
Mu kiganiro yagiranye na UMUSEKE, Visha Keiz yavuze ko indirimbo nshya yise “My Way” yayikoze ashaka guha ubutuma abantu bose bakundana, kwibuka ko urukundo ruryoha kandi rugashimisha ari urukundo rwo kurambana.
Yagize ati “Ni byiza kubwira uwo mukundana ko muzarambana, mwene urwo rukundo ni rwo rwa nyarwo nubwo rwagira ibyiza n’ibibi, ariko urutajya rucogora ni rwo ruba ruhamye kandi ari urwa nyarwo”.
Iyi ndirimbo amashusho yayo yakorewe mu Rwanda, Visha Keiz akaba avuga ko atazahagarara muri iyi minsi gusohora indirimbo, kugira ngo abakunzi be bakomeze kuryoherwa n’inganzo ye.
Yagize ati “Ntabwo ngomba guhagarara, ntabwo muzicwa n’irungu, nzajya mbaha indirimbo rwose kandi zikoze neza, ibihe turimo ni umwanya mwiza wo gusabana n’abakunzi bacu mu ngeri zose”.
Visha Keiz amazina ye nyakuri yitwa Uwayezu Sylvie, avuka mu Mujyi wa Kigali i Remera, mu mwaka wa 2010 urugendo rw’ubuzima yarukomereje i Bugande mu Mujyi wa Kampala aho yatangiriye umuziki ndetse akaba ari n’umwe mu bakobwa babyinaga mu ndirimbo z’icyamamare Sheebah Kalungi basanzwe ari inshuti z’akadasohoka.
- Advertisement -
Usibye indirimbo nshya “My Way”, Visha Keiz afite indirimbo zagiye zikundwa zirimo nka Kunkyunyanga,Sinzaguhinduka, Addicted, Never Giver give up n’izindi.
“My Way” mu buryo bw’amajwi yakozwe na Laser Beat muri The Beam Beat naho amashusho atunganywa na Fab Lab.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW