Yahatakarije ubugabo bwe agerageza kurokora ubuzima bwa benshi

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Mu gihugu cya Kenya umugabo yateye grenade umukobwa w’inshuti ye, aho kugira ngo ibe ari we igwaho undi wari mu kabyiniro aba ari we uyifata arayikomeza imukomeretsa bikomeye igice cy’urukenyerero.

Ikinyamakuru the Standard dukesha iyi nkuru kivuga ko uriya mugabo wafashe grenade yayikomeje kugera ubwo ituritse imukomeretsa bikomeye urukonyerero n’amaguru.

Uyu mugabo wo mu gace ka Isiolo Town yajyanywe kwitabwaho ku Bitaro Bikuru byo muri ako gace nyuma yo guturikanwa na kiriya gisasu.

Uyu mugabo yari mu kabari muri Isiolo Town, ukekwaho gutera grenade ni mugenzi we w’imyaka 30, yayiteye agira ngo ifate umukobwa wigeze kuba inshuti ye nyuma akamwanga.

Grenade aho kuba ari we igwaho, yaguye ku mugabo mugenzi we.

Uyu mugabo watunguwe n’iki gisasu cyamuguyeho arimo afata agatama, yahise akiyora aragikomeza kugira ngo akibuze guturika ariko igihe cyari cyamurenganye.

Umukobwa watewe grenade ntibe ari we ifata ari mu myaka 20, bivugwa ko yaretse iyo nshuti ye y’Umupolisi akukundira undi.

Ibi byabaye mu masaha akuze yo ku wa Kabiri tariki 20 Nyakanga 2021.

- Advertisement -

Polisi muri Kenya ivuga ko yatangiye iperereza ngo imenye impamvu iriya nzu y’urubyiniro yakoraga mu gihe amasaha y’umukwabo yari yageze kuko Gera mu Rugo muri Kenya irangira saa yine z’ijoro (22hoo) ingendo zigatangira saa kumi za mu gitondo (4h00 a.m).

Mu iriya nzu y’urubyiniro ngo hakunze kuba huzuyemo abakobwa bigurisha bashakisha abakiliya mu nkengero z’Umujyi wa Meru, Samburu na Laikipia.

Umuyobozi wungirije wa polisi mu gace ka Isiolo, George Kariuki yabwiye ishami rya The Standard rikora inkuru zijyanye n’ibyaha ko kiriya gikorwa cyabayeho.

Ati “Twabonye amakuru ko umugabo yakomerekejwe na grenade.”

Kariuki yakomeje agira ati “Turacyagerageza kumenya ubwoko bwa grenade yaturitse. Twanabajije ababibonye kugira ngo tumenye icyatumye haterwa grenade.”

Mu bakozweho iperereza harimo nyiri kariya kabari, n’abakozi bako.

Kariuki avuga ko iyo kiriya gisasu giturikira hasi ku butaka cyari kwangiza byinshi n’abapfa bakaba benshi.

Kariuki ati “Uriya musore wafashe kiriya gisasu agira amahirwe cyane kuba akiraho nyuma ya kiriya gikorwa.”

Umwe mu bakora mu kabari kabereyemo biriya yabwiye The Standard ko uwateye igisasu n’uwagifashe basanzwe ari abakiliya bahoraho muri kariya kabari.

Ati “Ukekwaho gutera igisasu ni Umupolisi, naho uwagifashe ni umusirikare mu ngabo za Kenya. Bombi bakorera muri Isiolo.”

Undi wari uzi iby’urukundo rw’umukobwa wari ugiye guterwa grenade n’uwayimuteye, ni uko ngo bakundanye bigeze muri Gicurasi 2021 barashwana, umukobwa ahita akundana n’undi nta gihe gishize.

Umukozi ku Bitaro Bikuru bya Isiolo, yabwiye The Standard ko uriya musore wakomerekejwe n’igisasu yageze kwa muganga mu masaha ya mu gitondo kare ku wa Kabiri.

Ati “Igisasu cyamutwaye imyanya ye y’ibanga, kimukomeretsa n’amaguru yombi. Twabashije kumwitaho ariko akeneye kujyanwa mu Bitaro bifite ibikoresho bihagije.”

Polisi ya Kenya irashakisha kubura hasi no hejuru ukekwaho kunaga iriya grenade, uyu kaba yarahise ahunga.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO: The Standard

UMUSEKE.RW