Abanyarwanda basaga miliyoni ebyiri bamaze gukingirwa COVID-19

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko Abanyarwanda basaga miliyoni ebyiri bamaze guhabwa urukingo rwa Covid-19, barimo miliyoni imwe n’igice bahawe doze ebyiri.

                                       RBC ivuga ko abasaga miliyoni ebyiri bamaze gukingirwa Covid-19.

Iyi Minisiteri  ivuga ko abamaze kubona urukingo bangana na 18%  mu gihe u Rwanda rwihaye intego ko mu mwaka wa 2022 , rwaba rumaze gukingira abangana na 60% bangana na miliyoni 7.8 barengeje imyaka 18.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, (RBC), Dr Nsanzimana Sabin, yabwiye Radio Rwanda ko kuba imibare y’abakingirwa igenda yiyongera , bitanga ikizere cyo gutsinda icyorezo gusa ko abantu badakwiye kwirara.

Yagize ati “Uyu mubare urasa nkaho ufatika ariko abo gukingira haracyari miliyoni nyinshi. Tukumva ko ari intangiriro nziza binadutera imbaraga zo gukomeza .”

Umuyobozi wa RBC yavuze ko by’umwihariko umujyi wa Kigali abamaze gukingirwa, nibura doze imwe barenga 75% by’abarengeje imyaka 18. Mu gihe ababonye doze ebyiri barenga 90%.

Dr Nsanzimana  yavuze ko kugeza ubu imbaraga nyinshi ziri gushyirwa mu turere turi hanze ya Kigali, tukigararamo cyane  ubwandu bwa COVID-19.

Yagize ati “Ingufu nyinshi ziri gushyirwa hanze ya Kigali,inkingo turi kwakira ubu zose zirashyirwa mu turere twari tutarazamura umubare, twa turere imibare ya COVID-19 iri hejuru.”

Yakomeje ati “Abari muri utwo turere , nababwira y’uko bakwiye kwitabira nkuko Abanyakigali babyitabiriye.”

- Advertisement -

Umuyobozi Wa RBC  yasabye abantu kutirara ahubwo bakaba maso , bakomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda COVID-19.

Yagize ati “ Ntabwo twakwirara kuko COVID-19 tumaze kumenyera ibyayo.Hari igihe igabanuka tukagira ngo iri hafi kugenda.Hashira igihe gito tukabona irongeye irazamutse.”

Yakomeje ati “ Rero ntitwirare kuko  imirimo igenda ifunguka,umuntu nubwo waba warikingije ugire ayo makenga, kugira ngo tutongera gusubira inyuma .Rero twitwararike nubwo uru rukingo ruri kudufasha.”

Minisiteri y’Ubuzima iteganya ko uyu mwaka uzarangira nibura Abanyarwanda bangana na 30% bazaba bamaze guhabwa urukingo rwa COVID-19.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW