Perezida Paul Kagame yasoje uruzinduko rw’akazi yagiriraga muri Mozambique

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame nyuma yo kuva mu birori byo kwizihiza umunsi w’ingabo muri Mozambique, asoje uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri yagiriraga muri iki gihugu.

Perezida Paul Kagame yasoje uruzinduko rw’akazi yagiriraga muri Mozambique

Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi akaba yaherekeje Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ku kibuga cy’indege cya Pemba, aho agomba gufatira indege agaruka mu Rwanda.

Mbere yo gusoza uruzinduko rwe, Perezida Kagame yabanje kwitabira ibirori byo kwizihiza umunsi w’ingabo byabereye kuri sitade ya Pemba.

Uyu munsi w’ingabo muri iki gihugu ukaba wizihizwa mu rwego rwo guha icyubahiro abagize uruhare mu kubohora igihugu cya Mozambique. Ni ibirori byari byitabiriwe n’abantu mu ngeri zose biganjemo ingabo z’iki gihugu, uyu munsi ukaba wizihizwa buri mwaka tariki 25 Nzeri muri iki gihugu.

Mu ijambo Perezida  Kagame yageje mu bari bitabiriye ibi birori, yavuze ko nk’Abanyafurika bafatanyije bashaka ibisubizo by’ibibazo bikomeye bibugarije kandi ko ntacyabakoma mu nkokora mu guteza imbere abatuye uyu mugabane.

Muri ibi birori byo kwizihiza umunsi w’Ingabo muri Mozambique, ingabo z’iki gihugu zakoze umwiyereko wa gisirikare, aho hanerekanywe ibikoresho bya gisirikare birimo imodoka n’indege za gisirikare.

Mbere yo kwitabira ibi birori, Perezida Paul Kagame na Filipe Nyusi babanje kugirana ikiganiro n’abanyamakuru, aho yongeye gushimangira ko u Rwanda rutajyanywe n’ikindi icyo aricyo cyose muri Mozambique atari ukugarura amahoro no guhashya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado yari yarabaye indiri y’ibyihebe.

Kuri uyu munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe rw’akazi yagiriraga Pemba, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ari kumwe na Filipe Nyusi wa Mozambique, banihereye ijisho akarasisi k’ingabo zirwanira mu mazi, ni kuri birindiro by’igisirikare kirwanira mu mazi mu gace ka Pemba mu nyanja y’Abahinde.

- Advertisement -

Mu bikorwa yakoze mu rugendo rwe rw’akazi yagiriraga muri Mozambique, Perezida Kagame yasuye ingabo z’u Rwanda ziri mu bikorwa byo guhashya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado.

Perezida Paul Kagame ku butumire bwa mugenzi we Filipe Nyusi basangiye ifunguro rya ni mugoroba kuri uyu wa Gatanu.

Perezida Kagame na Nyusi wa Mozambique, banagiranye ibiganiro, nyuma yo kuganira kwa abaperezida bombi, hanasinywe amasezerano y’ubufatanye n’ishoramari hagati y’u Rwanda na Mozambique.

Akaba yafatiye indege ku kibuga cy’indege cya Pemba
Ku kibuga cy’indege cya Pemba Perezida Kagame yasezeye kubaturage ba Mozambique
Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi akaba yaherekeje mugenzi w’u Rwanda usoje urugendo rwe yagiriraga muri iki gihugu
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW