Amikoro macye y’abaturage mu bidindiza iterambere ry’imijyi yunganira Kigali

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Mu mwaka  wa 2020 nibwo hemejwe igishushanyombonera gishya cy’imikoreshereze y’ubutaka, kigamije gushyira mu bikorwa icyerekezo cy’iterambere 2050 u Rwanda rwihaye.

Umujyi wa Muhanga ni umwe mu igomba kuvugururwa kugira ngo yungirize uwa Kigali 

Mu 2050, byitezwe ko u Rwanda ruzaba rutuwe n’abaturage basaga miliyoni 22, barimo 70% bazaba batuye mu Mijyi naho 30 batuye mu byaro.

Mu 2050, biteganyijwe ko abantu miliyoni 15,4 bazaba batuye mu Mijyi 101 izaba iri mu Rwanda, mu gihe miliyoni 6,6 bazaba batuye mu byaro ariko nabo bagatura ku midugudu.

Icyo gishushanyo mbonera kigabanya imijyi yo mu Rwanda mo ibyiciro bitanu birimo Umujyi wa Kigali, imijyi itatu igaragiye Umujyi wa Kigali, Imijyi umunani yunganira Umujyi wa Kigali, imijyi 16 iciriritse y’Uturere n’Imijyi mito 73.

Umujyi wa Kigali biteganyijwe ko uzaba utuwe n’abaturage bari hagati ya miliyoni 3 na miliyoni 3,8 bari ku bucucike bw’abaturage buri hejuru ya 9000 kuri kirometero kare imwe.

Imijyi itatu igaragiye Umujyi wa Kigali hashyizwemo Muhanga, Bugesera na Rwamagana. Buri mujyi uzaba ufite abaturage bari hagati ya 650.000 na 1.000.000

.Igishushanyo mbonera cy’ubutaka kandi, giteganya ko imijyi umunani ariyo izaba yunganira umujyi wa Kigali. Muri yo harimo Musanze, Rubavu, Rusizi, Huye, Nyagatare, Karongi, Kirehe na Kayonza. Ni imijyi izifashishwa mu kwegereza abaturage bahaturiye iterambere ryihuse mu nzego zitandukanye. Buri mujyi muri iyo uzaba ufite abaturage bari hagati ya 250.000 na 650.000.

Mu kwirinda ko abaturage bakoresha ubutaka bwinshi, buri mujyi wagiye ugenerwa uburyo bw’imiturire n’imyubakire bitamara ubutaka.

- Advertisement -

 

Hari ibidindiza iterambere ry’imijyi yunganira Kigali…

Nubwo Guverinoma yafashe ingamba zitandukanye zijyanye no kwihutisha iterambere mu nzego zitanadukanye kandi umuturage adasigaye. Hari bimwe mu bikidindiza iterambere ry’imijyi yunganira Kigali.

Mu bushakashatsi bwitwa “Utafti Sera”  bukorwa buri mwaka n’Ikigo Gikora ubusesenguzi kuri gahunda za leta  n’ubushakashatsi  IPAR –Rwanda  ku bufatanye  n’ikigo cyo muri Kenya gishinzwe ubushakashatsi ku  mibereho n’imiyoborere  PASGR  bwerekanye ko  hari  byinshi byakozwe ku iterambere ry’Umujyi wa Kigali ndetse n’iyiyunganira  by’umwihariko ku mibereho y’abayituye gusa bunagaragaza zimwe mu mbogamizi zitandukanye zituma iyi mijyi yunganira Kigali , iterambere ryayo ritihuta cyane.

Mu kigamiro yagiranye n’UMUSEKE, Dr Nsengiyumva Jean Baptiste, Umushakashatsi Mukuru muri IPAR –Rwanda yavuze ko muri ubwo bushakashatsi bwakozwe na IPAR hagaragaye ibibazo bitandukanye gusa ko hari byinshi iyi mijyi bihuriyeho.

Uyu mushakashatsi  yavuze kimwe mu bituma iterambere ry’imijyi yunganira Kigali ari uko utuere tudahabwa umwihariko mu kutugenera ingengo y’Imari cyangwa mu igenabikorwa.

Yagize ati “Icya mbere twabonaga ni ukudahabwa umwihariko mu turere twunganira Umujyi wa Kigali.Ugasanga niba ari ingengo y’Imari, igenamigambi cyangwa igenabikorwa uturere dufite iyo mijyi ugasanga tutagira umwihariko ku ngengo y’imari.Aho n’abayobozi bakubwira ngo twakagombye kuba dufite ishusho yihariye.”

Dr Nsengiyumva  yavuze ko muri ubu bushakashatsi bwagaragaje ko ubushobozi  buke bw’abatuye uturere twunganira umujyi wa Kigali ari bimwe mu bididinza cyangwa  mu bijyanye no kwihutisha iterambere ry’imijyi yunganira Kigali.

Yagize ati “Iyo abantu benshi badafite ubushobozi bitinza  rya terambere ry’imijyi kugera aho byifuzwa.Ari byo bituma abantu bahabwa indishyi ndetse bakaba bakwishyurwa, ibyo byose bigasaba igihe ndetse n’amkoro kugira ngo bimuke gacye gacye.”

Yakomeje ati “ Iyo iterambere rije ry’Umujyi ariko nti rihe agaciro iterambere ry’umuturage  usanga wa mujyi umuturage atawibonamo cyangwa ntawugireho uruhare.”

Yavuze ko iki kibazo leta yagitekerejeho aho hagenda hatekerezwa kubakirwa amazu ari ku rwego rugezweho agenda atuzwamo abaturage kandi hirindwa ko abaturage batura mu kajagari cyangwa ngo bature aho ubuzima bwabo bujye mu Kaga.

Dr Nsengiyumva yavuze  ko muri ubu bushakashatsi hagaragajwe ibindi bibazo rusange bituma iterambere ry’imijyi yunganira Kigali itagerwaho harimo kuba guhuza ibikorwa bikorerwa mu mijyi yunganira Kigali bigorana aho usanga ibigo bimwe  bishobora guhurira mu Karere ka mwe.

Muri rusange u Rwanda rwiyemeje ko mu 2024, abaturage bangana na 35% bazaba batuye mu Mujyi wa Kigali no mu yindi itandatu iyunganira, iyo mibare yitezweho kugera kuri 50% mu 2035 mu gihe mu 2050 izaba ari 70%.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW