Arteta yasubije ibyifuzo bya Perezida Kagame yongera kumwenyura kubera intsinzi ya Arsenal

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Perezida Paul Kagame, yagaragaje ko yishimiye intsinzi ya Arsenal abereye umufana nyuma yo gutsinda Tottenham Hotspur  3-1 mu mukino wa Shampiyona.

Mikel Arteta yagaragaye yishima cyane ku kibuga ubwo ikipe igaragara ko ari nto mu myaka yatsindaga Tottenham 3-1

Ni umukino wa gatatu wikurikiranya Arsenal itsinze muri Shampiyona, nyuma yo kugira intangiriro zitari nziza, aho yari yabanje gutsindwa imikino itatu ibanza.

Ubu bisa nk’aho ibintu biri kugaruka ku murongo, nyuma y’intsinzi yakuye kuri Tottenham Hotspur zihora zihanganye.

Mu mukino, Arsenal yagaragajemo urwego rwo hejuru aho yabonye ibitego bitatu, ndetse igatanga icyizere ku bafana ko ishobora kuza mu makipe arwanira igikombe cya Shampiyona uyu mwaka.

Perezida Kagame ukunze gutanga ibitekerezo kenshi ku mikino Arsenal yakinnye, yashimiye Arsenal muri rusange avuga ko ibintu biri kugaruka ku murongo, ayifuriza intsinzi kuri buri mukino.

Yagize ati: “Gushimira aho bikwiye… mwakoze cyane Arsenal, umutoza, abakinnyi, ndetse n’abafana. Ibintu byose byabaye bizima cyane uyu munsi. Amahirwe masa kuri buri mukino.”

Smith Rowe, ku munota wa 12 gusa, byari bihagije ko afungura amazamu ku ruhande rwa Arsenal, Pierre Aubameyang atsinda igitego cya kabiri, cyaje gusanganirwa n’igitego cya Bukayo Saka ufite ababyeyi bo muri Nigeria nubwo akirina Ubwongereza,  ku munota wa 34, ndetse igice cya mbere kirangira Arsenal iyoboye.

Mu gice cya kabiri, Arsenal yatangiye kurushwa ariko iguma mu murongo w’umukino, n’ubwo yaje gutsindwa igitego cy’impozamarira ku munota wa 79 gitsinzwe na Son Heung Min, ariko umukino uranga urangira ari ibitego 3-1.

- Advertisement -

Ku munsi wa mbere wa Shampiyona, Perezida Kagame ntabwo yari yishimiye umusaruro wa Arsenal nyuma yo gutsindwa na Brentford ibitego 2-0, byatsinzwe na Sergi Canos na Norgaard.

Ubu bisa naho yongeye kugarura icyizere, n’ibyishimo uri mu nzira imwe n’umutoza Mikel Arteta na Arsenal.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/updated-perezida-kagame-afite-arsenal-ku-mutima-ariko-ikomeje-kumubabaza.html

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW