Nyinawumuntu Grace anenga urwego ruri hasi ku batoza amakipe y‘Abagore mu Rwanda

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’Abangavu bari munsi y’imyaka 20, Nyinawumuntu Grâce ahamya ko urwego rw’abatoza batoza abagore, ruri hasi bikaba impamvu ry’umusaruro mubi w’amakipe y’Igihugu y’Abagore.

Nyinawumuntu ahamya ko hari abatoza amakipe y’abagore badafite ibyangombwa

Ni nyuma y’umukino wahuje u Rwanda na Ethiopia mu bakobwa bari munsi y’imyaka 20 bahataniraga gushaka itike yo kuzajya mu gikombe cy’Isi kizabera muri Costa Rica mu 2022.

Abangavu b’u Rwanda batsinzwe na Ethiopia ibitego 4-0 mu mukino wabaye ku wa Gatanu tariki ya 24 Nzeri 2021, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Aganira n’Abanyamakuru nyuma y’uyu mukino, umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu bakobwa bari munsi y’imyaka 20, Nyinawumuntu Grâce yavuze ko mu mbogamizi umupira w’abagore ugifite, harimo abatoza bawutozamo ariko urwego rwabo rukaba rukiri hasi.

Ati “Ntabwo nshaka kwitaka ariko nkiri muri AS Kigali y‘Abagore ikipe yacu twari dutangiye kujya hejuru y’Abagande, twari dutangiye kujya muri Interscolaire tukabatsinda. Twari tugeze ku rwego rutsinda ikipe ya Kenya, Tanzania iza tukayitsinda.”

Yakomeje avuga ko ubu abakobwa basubiye hasi cyane kubera urwego rw’ababatoza.

Ati “Ariko ubu ubona ko abakobwa basubiye hasi cyane. Birakwiye ko shampiyona y’Abagore ishyirwamo imbaraga kugira ngo byorohereze abatoza b’ikipe z’Igihugu. Abakinnyi baza bifitiye gakondo yabo nta kindi bazi.”

Aha ni ho uyu mutoza ahamya ko abatoza mu makipe y’abagore, bakwiye kuba bafite ubumenyi buhagije bwo guha abo batoza kugira ngo ikipe z’Igihugu zirusheho gukomera.

- Advertisement -

Ati “Dukwiye byibura kugira amakipe nk’atanu y’abagore akomeye. Birakwiye ko mu makipe y‘abagore hajyamo abatoza bashoboye atari ukuvuga ngo umuntu arabyutse abonye ikipe irimo kwitoza ahise aba umutoza. Ni ikibazo gikomeye kuba amakipe menshi afite abatoza badafite ibyangombwa. Ni cyo kibazo gikomeye cyane mu abari n’abategarugori.”

Mu 2017 ni bwo Nyinawumuntu Grâce yahagaritswe mu nshingano zo gutoza ikipe ya AS Kigali WFC yari abereye umutoza mukuru, azira imyitwarire mibi irimo gutonesha bamwe mu bakinnyi be mu gihe abandi abashyira ku ruhande kubera ibibazo biri mu ikipe.

Kuva icyo gihe ntabwo uyu mutoza yongeye kugira ikipe y’abagore atoza, ariko mu minsi ishize ni bwo Ishyiramwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryongeye kumugirira icyizere cyo gutoza ikipe y’Igihugu y’Abakobwa bari munsi y’imyaka 20.

Mbere yo guhagarikwa gutoza AS Kigali WFC, ninawe wari umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’Abagore.

Grâce (uri hagati) ahamya ko nta rirarenga abakobwa bakina ruhago bitaweho, batanga byinshi
Grâce (ufite ikayi) asanzwe ari Umuyobozi ushinzwe ibya Tekinike muri Académie ya PSG mu Rwanda
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW