AS Kigali kubera imikino ya CAF Confederation ingengo y’imari yayo yikubye kabiri

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Nk’uko byatangajwe n’Ubuyobozi bw’Ikipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali n’abandi bafatanyabikorwa, AS Kigali FC, Ingengo y’Imari y’iyi kipe yikubye kabiri kubera amarushanwa Nyafurika.

Perezida wa As Kigali, Shema Fabrice ari mu ndege ubwo bavaga Addis Abeba bajya i Moroni muri Comores

Ubusanzwe, iyo ikipe runaka igomba kwitabira amarushanwa mpuzamahanga biba binasobanuye ko ingengo y’imari ikoresha ihita yiyongera kuko ibikenerwa biba byiyongereye.

Kuri AS Kigali FC nk’imaze kumenyera kwitabira amarushanwa y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, ingengo y’imari yayo yahise yikuba kabiri mu gihe yitabiriye aya marushanwa.

Perezida w’iyi kipe, Shema Fabrice aganira n’Abanyamakuru mbere yo kwerekeza mu birwa bya Comores, yavuze ko ingengo y’imari bakoresha imbere mu gihugu itandukanye n’ikoreshwa iyo bitabiriye amarushanwa Nyafurika.

Ati “Ingengo y’Imari yacu igenda ihinduka bitewe n’aya marushanwa ya CAF.”

Ubusanzwe Ingengo y’Imari ya AS Kigali ku mwaka umwe igera hafi muri miliyoni 350Frw igihe ifite gahunda y’imikino yo mu Rwanda gusa.

Shema Fabrice agira ati “Iyo twatangiye kugera mu marushanwa ya CAF Confederation, igera muri miliyoni 600 Frw. Igenda ihinduka bitewe n’intego ihari.”

Intego ya AS Kigali FC nk’uko byanashimangiwe n’Umuyobozi wa yo, ni ukugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

- Advertisement -

Umwaka ushize, iyi kipe yagarukiye ku muryango winjira mu matsinda nyuma yo gusezererwa na CS Sfaxien yo muri Tunisia.

As Kigali iri muri Comores/Comoros ku wa Gatanu izakina na Olympique de Missir, mu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup zizakinira kuri Stade Omnisports De Malouzini.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW