Bwa mbere abagororerwa Iwawa bagiye gukingirwa Covid-19 hatangwa inkingo 300

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu inkingo za Covid-19 zisaga 300 zinyujijwe mu nzira y’amazi mu kiyaga cya Kivu zijyanywe ku Kigo Ngororamuco cya Iwawa, aho ku nshuro ya mbere zigiye gutangwa kubagorerwa kuri iki kirwa kiri rwagati mu Kivu.

                                  Ifoto igaragaza abanyeshuri bo mu kigo ngororamuco cya Iwawa

Ku isaha ya saa mbili n’iminota icumi (8:10am), kuri uyu wa Gatatu, tariki 15 Nzeri 2021, nibwo izi nkingo zavanywe ku bitaro bya Gisenyi mu Karere ka Rubavu, ni icyiciro cya mbere cy’inkingo zijyanwe kuri iki kirwa mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

Umuhuzabikorwa w’ikigo ngororamuco cya Iwawa, Dr. Nshimiyimana Jean Damascene, wari wagiye gufata izi nkingo ngo zijyanwe kuri iki kirwa, yavuze ko bishimiye izi nkingo kuko bigiye kubafasha kurushaho kwirinda Covid-19.

Ati “Iki gikorwa cyo kwakira inkingo 300 za Covid-19 turakishimiye. Mu rwego rwo guhashya iki cyorezo izi nkingo ziradufasha cyane, uretse ibindi bikorwa by’ubwirinzi nko gukaraba intoki, guhana intera no gupima zije kutwunganira.”

Ikigo ngororamuco cya Iwawa kugeza ubu nta mu rwayi wa Covid-19 uhari, gusa izi nkingo zigiye kurushaho kubafasha gukomeza ubwirinzi nk’uko bari babisanganywe. Dr. Nshimiyimana Jean Damascene yakomeje abisobanura.

Yagize ati “Kugeza uyu munsi nta murwayi wa Covid-19 dufite mu kigo ngororamuco cya Iwawa, ariko mu rwego rwo gukumira ubwandu, umuntu wese winjiye iwacu ikigo nderabuzima cyacu kiramupima kuko twigeze tunakira abantu tugasanga baranduye. Gusa dufite ibyumba bishyirwamo abarwayi mu gihe baboneka, inkingo rero turizera ko zigiye kudufasha gukumira.”

Ku rundi ruhande, kugeza ubu nta muntu wemerewe gusura abagororerwaga mu kigo ngororamuco cya Iwawa, gusa inkingo uko zizagenda ziboneka n’ahandi ibipimo by’abakingirwa bikiyongera, hari ikizere cy’uko uko ahandi ibikorwa bifungura naho abantu bazemererwa gusura ababo bari kuri iki kirwa.

Izi nkingo 300 za Covid-19, zijjyanywe Iwawa ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ingororamuco NRS, akaba ari inkingo zajyanweyo zivanywe ku Bitaro bya Gisenyi.

- Advertisement -

Izi nkingo zikaba zanyujijwe inzira y’amazi zitwawe n’ubwato bufite umuvuduko muremure, aho zari zitwawe mu bikoresho byabugenewe bikonjeshwa nk’uko zisanzwe zitwara, nizimara gutangwa haraba hakingiwe 20%.

Ikigo Ngororamuco cya IWAWA giherereye mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Boneza.

Akarere ka Rubavu ari naho izi nkingo zakuwe, kuri uyu wa Kabiri, tariki 14 Nzeri kakiriye inkingo zisaga ibihumbi 22, aho hakomeje gukingirwa abafata doze ya kabiri. Abamaze gukingirwa bagera ku bihumbi 57. Abantu 26,500 barenga bahawe doze ya mbere naho abandi 30,500 bamaze guhabwa inkingo zombi uko ari ebyiri.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW