Gicumbi: Impunzi ziba mu nkambi ya Gihembe ziribaza icyerekezo cyazo mu gihe zajyanwa i Mahama

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Impunzi zicumbikiwe mu nkambi ya Gihembe iherereye mu Karere ka Gicumbi zirinubira kuba zigiye kwimurwa zikajyanwa mu nkambi ya Mahama aho zivuga ko ubuzima bwabo bushobora kujya habi kandi mu nkambi barimo bakoraga imishinga ibateza imbere.

Bitarenze mu Ukuboza 2021, impunzi zituye mu nkambi ya Gihembe zizaba zimuriwe i Mahama.

Ibi babitangaje kuri uyu wa mbere triki ya 14 Nzeri 2021, ubwo basurwaga n’abahagariye  amashami ya Loni harimo iryita ku mibereho(UNFPA)  ndetse no ku mpunzi (HCR)  harebwa uburyo imishinga yagizwemo uruhare n’iyo miryango yahinduye ubuzima bwabo.

Bamwe mu batuye muri iyo nkambi barimo n’urubyiruko rwatwaye inda imburagihe ariko rukaza guhabwa amahugurwa abafasha kwiteza imbere, , bavuze ko batishimiye icyemezo cya Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi cyo kubimura  mu nkambi yahoze ituwemo n’impunzi z’Abarundi i Mahama mu Karere ka Kirehe.

Aba bawiye RBA ko kuba bagiye kwimurwa bishobora gutuma amahirwe bari bafite yo gukurikirana imyuga ibateza imbere ahagaragara ndetse n’impamyabushobozi bari bategereje ntibayihabwe.

Umwe yagize ati “ Dufite impungenge z’uko tugiye kujya ahantu hitwa I Mahama,bityo rero tukaba twibaza impamyabushobozi tuzafata hano, tugiyeyo ntabwo twayifata.”

 Undi yagize ati “Ubuzima bwaha twari tumaze kubumenyera, noneho naho tuzajya hari ikirere gishyuha cyane.Baratubwiye kandi ngo ubuzima bwaho buba bugoranye.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’amashuri cyigisha imyuga itandukanye kandi kikanahugura abana b’abakobwa batewe inda baba muri iyi nkambi, soeur Uwamariya Odette, yavuze aba bana b’abakobwa bimukiye i Mahama byabasigira icyuho ndetse n’ubumenyi bafite bugasubira inyuma.

 Yagize ati “Aba abanyeshuri bari batangiye kugira icyo bamenya kandi batangiye no gukirigita agafaranga batagisabiriza ababyeyi babo kandi uba usanga ababyeyi babo babaheza kuko batabatumye kubyara.Turifuza ko haba ubuvugizi ko aba banyeshuri bakwiga bakarangiza,bakagera no ku rwego rwo gukora stage noneho na RDB ibahe impamyabushobozi.”

- Advertisement -

Umuyobozi w’Inkambi ya Gihembe, Murebwayire Gorethe, yavuze ko kwimura izi mpunzi aho ziherereye byatewe no kuba aho iherereye ari mu manegeka bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Uyu muyobozi yavuze ko nta  mpungenge zo kuba imishinga yabo irimo n’amahugurwa  abana b’abakobwa bakurikiranaga byahagarara, ko ahubwo no mu nkambi ya Mahama bizakomeza.

Yagize ati “N’aba baterankunga bari aha na Mahama barahari.Bazagenda rero basanga abandi atari ukuvuga ngo bazagenda ngo batangire  bushya.Nubwo bafite impungenge nta kibazo gihari.Ubuzima bwa Mahama buranoroshye kurusha hano Gihembe.Ahubwo nabagira inama ngo ni batuze, bajye mu nkambi yubatse neza.”

 Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi ,ivuga ko biteganyijwe ko bitarenze mu Kuboza uyu mwaka izi mpunzi zo mu nkambi ya Gihembe zizaba zamaze kwimurirwa mu nkambi ya Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe ndetse ku ikubitiro hari izagezeyo zisaga 2000 zagezeyo muri Gicurasi uyu mwaka.

Muri rusange impunzi 9922, zigize imiryango 2227 nizo zicumbikiwe muri iyo nkambi. Hifuzwa ko mu Ukuboza 2021 zose zaba zamaze kugezwa mu nkambi ya Mahama .

Mu 1997 nibwo impunzi z’abanyekongo zageze mu nkambi ya Gihembe nyuma y’aho igihugu cyabo cyari kiri mu bibazo by’umutekano mucye.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW