Nyamagabe: Abagana ikigo nderabuzima cya Uwinkingi barataka kuhirirwa bategereje abaganga

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Abaturage bajya kwivuriza no kwaka serivisi ku kigo nderabuzima cya Uwinkingi giherereye mu murenge wa Uwinkingi, Akarere ka Nyamagabe baranenga serivisi bahabwa kuko bahagera mu gitondo bakahava igicuku kiniha, bagasaba ko niba ari ubuke bw’abaganga bakongera aho kugirango bajye bahirirwa bategereje kwakirwa.

Iki kibazo cyo kuba abaturage bivuriza kuri iki kigo nderabuzima cya Uwinkingi bahirirwa, ngo giterwa n’ubuke bw’abaganga ndetse n’amavuriro mato atarabonerwa ba rwiyemezamirimo bituma n’abaforomo bahari basaranganywa muri ayo ma poste de sante.

Abaturage baganiriye na RBA, bashimangira ko utahagera mu gitondo ngo uhave biciye munsi ya saa sita, bakavuga ko kwakirwa bitinze byabaye akamenyero kuko atari ibya vuba.

Uyu numwe muri aba baturage basanzwe kuri iki kigonderabuzima mu masaha ya saa sita z’amanywa wemeza ko yahageze mu gitondo.

Uyu mubyeyi ati “Hari igihe uhagera ugasanga hatari n’abantu benshi ariko n’ubundi ntubura kuhava utinze, nahageze mu gitondo ariko urabona ko ntaragerwaho kuko bitihuta.”

Uyu nawe yari yaje kwivuriza kuri iki kigonderabuzima, yagize ati “Haba hari nk’abaganga babiri batarenze batatu, iyo haje nk’umubyeyi uje kubyara ubwo bahita bava mu byo barimo bakajya kumubyaza, ubwo wowe waje kwivuza bisanzwe ukahirirwa.”

Bakomeza bavuga ko kuhatinda byamenyerewe, bati “Gutinda byo ni ibya buri gihe, uhagera saa kumi n’ebyiri z’igitondo iz’umugoroba zikahagusanga, ntago wahagera saa tatu ngo saa sita ube watashye. Niba ikibazo ari abaganga bake ntago tubizi.”

- Advertisement -

Umuyobozi w’iki kigonderabuzima cya Uwinkingi, Nizigiyimana Eliezel, avuga ko impamvu aba baturage bahasanzwe bari batinze kwakirwa byatewe n’uko hari haje abarwayi bafite indwara zitandura. Gusa yemeza ko bafite ikibazo cy’abaganga bake kandi nabo basaranganywa muri poste de sante eshatu bakurikirana.

Yagize ati “Ikibazo cy’abakozi cyo kirahari, nk’ubu dufite poste de sante eshatu kandi nitwe tuzitaho mu bakozi bavura batarenze barindwi dufite. Nabo barindwi dufite harimo ababa baraye izamu, abaruhutse n’abari muri konje, kugeza ubu ntago abakozi icyenda tugenerwa buzuye harabura babiri.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, avuga ko ikibazo cy’ubuke bw’abaganga kiri henshi muri aka karere, gusa ngo bakwiye gushaka ibisubizo bakoresha abagengwa n’amasezerano.

Ati “Ikibazo cy’abakozi mu nzego z’ubuzima turacyagifite, ubundi ikigo nderabuzima kigenerwa abaforomo icyenda, kuba bafite barindwi harabura babiri kandi ntago ari icyuho kinini. Bakwiye kubasaranganya, kandi iyo bigaragara ko bibangamiye serivise bakwiye gushaka ibisubizo ku buryo habaho no gukoresha abagengwa n’amasezerano.”

Yakomeje agira ati “Nabagira inama y’uko mu rwego rwo kunoza serivisi za poste de sante dufite mu Murenge wa Uwinkingi bagena abakozi bakoreramo nubwo batakora iminsi yose. Twari twumvikanye ko byibura poste de sante itarabona rwiyemezamirimo ikigo nderabuzima kiyireberera cyajya gishyiraho serivisI imwe byibura iminsi ine mu cyumweru, mu gihe hagiyeyo umukozi abagana ikigo nderabuzima baragabanuka abaforomo basigaye bagatanga serivise nziza.”

Ubusanzwe biteganyijwe ko Ikigo Nderabuzima kigomba kugira abaforomo icyenda, gusa icya Uwinkingi gifite barindwi gusa bivuze ko habura abaforomo babiri. Nyama ngo n’aba bahari nabo basaranganywa muri poste de sante eshatu iki kigo nderabuzima kireberera zidafite ba rwiyemezamirimo bazikoresha.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW