Rusizi: Abantu 12 barimo ba Gitifu 3 b’Imirenge batawe muri yombi

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, (RIB) rwabwiye Umuseke ko rwafunze abantu 12 barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa batatu b’Imirenge, rubakekaho ibyaha bibiri bifitanye isano no gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranije n’Amategeko.

Ibiro by’Akarere ka Rusizi

Ku wa Kabiri tariki 14/9/2021 nibwo bariya bantu bafashwe, barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashonga, Habimana Emmanuel, Bugingo ukuriye akanama gashinzwe amasoko muri uwo Murenge na Odette na we uri muri kariya kanama gashinzwe amasoko mu Murenge wa Gashonga.

Abandi bafunzwe ni Nyirangendahimana Mathilde, ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi,  IMANI Jotham ukuriye akanama k’amasoko, n’abandi bantu bane bari muri ako kanama k’amasoko mu Murenge wa Rwimbogo.

Hanafunzwe MAREMBO Oscar wahoze ari Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Muhehwe, na Ntahomvukiye Nepomscene ukuriye site y’ubwubatsi kuri kiriya kigo cy’amashuri.

RIB ivuga ko undi yafunze ari NIYIBIZI Jean de Dieu wayoboraga Umurenge wa Gihundwe.

Aba bantu bakekwaho gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranije n’amategeko, no gutanga inyungu zidafite ishingiro mu gihe cy’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano.

Ibyaha bibiri bakekwaho, Itegeko N°62/2018 ryo ku wa 25/08/2018 rigenga amasoko ya Leta, riteganya igifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu ya Frw 2, 000, 000 ariko atarenze Frw 5, 000, 000.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

MUHIRE Donatien /UMUSEKE.RW