Ubwunganizi bwa Twagirayezu ntibwashoboye guhura n’abatangabuhamya bose bamushinjura

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Ubwunganizi bwa Twagirayezu bwasabye Urukiko kongera kubaha umwanya ngo babone uko bagera ku batangabuhamya bose bamushinjura.

Twagirayezu  Wenceslas ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 (ARCHIVES)

Twagirayezu Wenceslas wari mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza, ufungiye muri Gereza ya Mpanga.

Umwunganizi we Me Bikotwa Bruce yagaragarije urukiko ko yahawe igihe gito, n’ubushobozi budahagije bwo gukora iperereza ry’ibanze ashaka abatangabuhamya bashishunjira umukiliya we.

Me Bikotwa aravuga ko abo batangabuhamya bagombaga kuva mu Rwanda, Repubulika ya Demokarasi ya Congo no ku mugabane w’Uburayi.

Akavuga ko iminsi ine yahawe yo gukora iperereza ry’ibanze muri buri gihugu yari micye, kuko nko mu Rwanda iperereza ry’ibanze ryagombaga kubera mu Karere ka Rubavu aho Twagirayezu avuka akajya ku masite atanu ari yo Busasamana, Mudende, Commune Rouge n’ahandi ariko byose atabigezeho bitewe n’igihe gito yahawe.

Me Bikotwa avuga ko nko kujya muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo byamugoye kwambuka umupaka kuko hari ibyo abashinzwe abishinjira n’abasohoka bamusabye biba ngombwa ko ategereza maze abatangabuhamya yari afite muri icyo gihugu asanga bagiye ntibabasha kubonana.

Avuga ko yagombaga kubonana n’abatangabuhamya 117 ariko yabonanye n’abagera kuri 41 gusa, agasaba ko yakongererwa iminsi yo gusubira gukora iperereza ry’ibanze no kongererwa ubushobozi kugira ngo babashe kugira icyo bageraho.

Mu magambo ya Me Bikotwa ati “Abatangabuhamya bifuje ko urubanza rukwiye kubera mu Karere ka Rubavu mu rwego rwo kugira ngo babashe gukurikirana urubanza biboroheye.”

- Advertisement -

Ubushinjacyaha buhawe ijambo bwavuze ko hakwiye kumvwa ko byanashoboka ko umubare Me Bikotwa yabonye w’abatangabuhamya washoboraga no kuba wafasha Urukiko, ko atari ngombwa ko umubare Me Bikotwa avuga mu gihe waba utabonetse ntacyo byatwara.

Urukiko rwafashe umwanya ruriherera rusuzuma ubusabe bw’ubwunganizi bwa Twagirayezu butegeka ko niba hari abandi batangabuhamya basigaye bashobora kuganira binyuze ku ikoranabuhanga, naho ku ho abatangabuhamya bazumvirwa byo ngo bizigwaho igihe cyabo nikigera.

Twagirayezu Wenceslas watawe muri yombi n’igihugu cya Denmark yari anafitiye ubwenegihugu mu mwaka wa 2017, yoherezwa mu Rwanda mu mwaka wa 2018.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari muri Perefegitura ya Gisenyi ari umwarimu.

Uyu mugabo w’imyaka 53 y’amavuko yagiye mu gihugu cya Denmark kuva mu mwaka wa 2001, Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ibyaha bibiri; icya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.

Ashinjwa kugira uruhare mu kwica Abatutsi bari bahungiye ku Kiliziya ya Busasamana i Rubavu, agashinjwa kandi kugira uruhare mu kwica Abatutsi bari bahungiye muri Kaminuza ya Mudende no kwica Abatutsi bari bahungiye kuri Institute Saint Fidele, bashyizwe mu modoka bakajya kwicirwa ku Nyundo.

Iburanisha ritaha ryimuriwe ku wa 26/10/2021.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW