Canada: Audace yifashishije umukobwa wo muri Somalia mu mashusho y’indirimbo “Uwambere”

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umuhanzi Nyarwanda Muneza Shema Audace yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Uwambere” yifashishije umukobwa w’ikizungerezi ukomoka muri Somalia uzwi nka mochahontasxo. ni amashusho yafatiwe muri Canada aho uyu muhanzi asanzwe atuye.

                                       Umuhanzi nyarwanda Audace ukorera muzika muri Canada.

Audace avuga ko yakuze afite impano yo kuririmba, yinjira mu muziki mu mwaka wa 2017, ubu afite indirimbo 9 zirimo eshanu yakoze mu buryo bw’amashusho.

Audace azwi cyane mu ndirimbo zirimo “Lover’s day”, “Freestyle” yakoranye na B Threy n’izindi, akaba afata umuhanzi Bruce Melodie nk’icyitegererezo mu muziki.

Uyu musore utuye mu Mujyi wa Moncton muri Canada yabwiye UMUSEKE ko yahagurukiye gukora umuziki utanga ibyishimo no gususurutsa abanyarwanda.

Yagize ati “Ngomba gukora umuziki utanga  ibyishimo ku banyarwanda n’abanyamahanga bashimye inganzo yanjye.”

Nk’umuhanzi ukorera muzika hanze y’u Rwanda atangaza ko agomba kuba inyenyeri itanga ibyishimo n’ubwo inzira ikiri ndende ariko yizera ko bizacamo.

Ati “Ndi kugerageza, ndashimira abantu bose bakomeje kunyereka ko bashyigikiye muzika yanjye, bimpa imbaraga nanjye sinzabicisha irungu.”

Avuga ko abona muzika Nyarwanda imaze gufata indi ntera mu gutera imbere, akemeza ko abahanzi barimo Meddy , The Ben na Bruce Melodie abigiraho byinshi cyane.

- Advertisement -
Audace avuga ko Bruce Melodie ariwe afataho icyitegererezo mu muziki.

                           Amashusho y’indirimbo Uwambere ya Audace