COPCOM ivugwamo gucunga nabi za miliyari itunze yashyizeho Abayobozi bashya

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Kuri iki cyumweru Abanyaryango ba Koperative COPCOM y’abacuruzi b’ibikoresho by’ubwubatsi n’ububaji ikorera mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gisozi ahazwi nko mu Gakinjiro ka Gisozi, nyuma y’imapa zaseshe amatora aheruka, ubu yabonye Abayobozi bashya.

Kayitare Jerome ni we watorewe kuyobora COPCOM

Abanyamuryango bagera ku 116 nibo bari bujuje ibisabwa, ni na bo bahawe uburengazira bwo gutora mu gihe Koperative COPCOM isanganwe abagera kuri 321.

Saa saba z’igicamunsi ku Cyumweru tariki 26 Nzeri 2021 nibwo abahatana batangiye kwiyamariza imyanya inyuranye y’ubuyobozi bwa Koperative  COPACOM. Kayitare Jerome yiyamamaje ku giti cye na Kaneza Narcsse, naho Kamanzi Leonie yamamazwa n’umwe mu banyamuryango.

Abanyamuryango batoye bagera ku 113, Kayitare Jerome yagize amajwi 67%, Kaneza Narcisse agira amajwi 43%  naho Kamanzi Leonie agira amajwi 3% haboneka amajwi atatau y’imfabusa.

Kayitare Jerome w’imyaka 50 yizeje abanyamuryango ba Koperative kuzababera Umuyobozi mwiza.

Ati “Yaba abantoye ndetse n’abatantoye nzaharanira kuzamura Koparative yacu.”

Kayitare Jerome yatorewe kuyobora manda y’imyaka itatu ishobora kongerwa, avuga ko impinduka azanye ari ukuyobora neza, kandi akurikiza amategeko.

- Advertisement -

Uyu mugabo ategerejwe n’akazi katoroshye ko kongera guhuza abanyamuryango ba Koperative COPCOM batavuga rumwe ku micungire ya za miliyari batunze.

Agomba guha umurongo uhamye ikibazo cyo kwishyura ideni rya BRD Koperative COPCOM itararangiza rigera kuri miliyali 1,8Frw.

Abandi batowe ni Visi Perezida wa COPCOM, yitwa Nkeramuheto Emmanuel, hanatowe Komite ngenzuzi igizwe n’abantu batatu, Nyirinkwaya Anicet, Iragena Anaclet na Naneza Narcisse.

Coperative COPCOM isanzwe yishyura buri kwezi agera kuri miliyoni 47Frw kuzagera igihe umwenda wose ushizemo.

Abanyamuryango ba COPCOM bagera kuri 18 baraburana nyuma yo kuregwa n’Ubushinjacyaha mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu, bakurikiranyweho kunyereza asaga miliyari 1,7Frw y’umutungo wa Koperative.

Urubanza mu mizi ruteganyijwe kuri uyu wa Mbere tariki 27 Nzeri 2021 ku Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/gisozi-icyatumye-abanyamuryango-basesa-amatora-ya-komite-nyobozi-ya-koperative-copcom.html

Aba ni bo biyamamaje ari batatu
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW