Dr Canisius Bihira yarekuwe nyuma yo gutanga ingwate

webmaster webmaster

Umusesenguzi mu by’ubukungu na politiki, Dr Canisius Bihira wari umaze igihe atawe muri yombi, Urukiko rwategetse ko afungurwa by’agateganyo nyuma yo gutangwa ingwate.

Dr Bihira Canisius avuga ko Leta ikwiye guha imbaraga ubuhinzi (ARCHIVES)

Dr Bihira yafashwe tariki 26 Kanama 2021, akekwaho kwihesha ikintu cy’undi.

Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwemeje ko nubwo hari impamvu zikomeye zituma akekwaho gukora icyaha akurikiranyweho cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, nta mpamvu zikomeye zihari zatuma afungwa by’agateganyo.

Rwemeje ko Dr BIHIRA Canisius afungurwa by’agateganyo kubera ko yatanze ingwate y’umutungo ufite agaciro ka miliyoni 69Frw mu gihe we akurikirwanyweho kwambura miliyoni 12Frw kandi akaba yemera kwishyura.

Dr BIHIRA Canisius ategetswe kujya yitaba Umushinjacyaha ufite dosiye ye buri wa Mbere w’Icyumweru saa mbizi za mugitondo mu gihe cy’ukwezi kumwe.

Uruki ruvuga ko utishimiye icyemezo akijuririra mu gihe y’iminsi itanu.

UMUSEKE.RW