Mupenzi Eto’o  ushinzwe igura n’igurishwa ry’abakinnyi muri APR FC yanditse asaba imbabazi

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Mupenzi Eto’o ushinzwe igura n’igurishwa ry’abakinnyi muri APR FC, arasaba imbabazi abakunzi b’umupira w’amaguru ku mashusho ye yagaragaye avuga amagambo atashimishije abantu benshi ubwo bari bavuye muri Djibouti gukina na Mogadishu City Club yo muri Somalia.

Mupenzi Eto’o avuga ko adasanzwe akoresha imvugo zigayitse ko ibyo yavuze yari asembuwe n’umunyamahanga

Nyuma y’uko itangazamakuru ryari ryatangaje ko umutoza wa APR FC, Adil Erradi Muhamed atemerewe gutoza imikino ya CAF Champions League. Mupenzi yumvikanye avuga ngo:  “Ntawabuza imisega kumoka”.

Mu ibaruwa uyu mugabo yanditse agaragaza ko amagambo yavuze nta muntu n’umwe wo mu’ Rwanda yari agamije gukomeretsa.

Uburakare bwatumye kamere muntu yanga ngo yari abutewe n’umuntu w’umunyamahanga bashyogoranije asagarira abo bari kumwe mu rugendo.

Akaba asaba imbabazi buri muntu wese wabonye ariya mashusho avuga ko atari akwiye kuvuga kuriya nk’umuntu uzi kubahana biba mu mikino “fairplay sportif.”

Yaboneyeho kandi gusaba imbabazi ubuyobozi bw’ikipe y’Ingabo z’Igihugu, abakunzi b’umupira muri rusange by’umwihariko abakunzi ba APR FC na buri mu nyarwanda wese wabonye ariya mashuso.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

UMUSEKE.RW