Dr Rutunga Venant yazamuye inzitizi ku iburabubasha ry’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

 

UPDATE: Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwanze ubusabe bwa Dr Rutunga Venant bwo kwiyambura ububasha, rutegeka ko rukomeza kuburana ikirego.

Urukiko nyuma yo kwiherera mu gihe cy’iminota 45 rwagarutse rutegeka ko iburanisha rikomeza.

Urubanza rurakomeje…..

 

Inkuru ya banje: Kuri uyu wa Mbere ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro haburanishijwe urubanza ruregwamo Dr Rutunga Venant uregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

Dr Rutunga Venant yabwiye urukiko ko yasanze amazina yarahindutse ariko abwiwe umwirondoro we mu mazina ya kera yemera ko ari we

Ubushinjacyaha bwagaruye Dr Rutunga Venant imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rumusabira indi minsi 30 kuko bugikora iperereza ku byaha bumurega.

Dr Rutunga Venant akurikiranyweho ibyaha bitatu bifitanye isano n’ibyaha bya Jenosise yakorewe Abatutsi, Icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibikorwa bikigize, Icyaha cy’ubufatanyacyaha mu cyaha cya Jenoside n’Icyaha cyo kurimbura nk’icyaha cy’ibasiye inyokomuntu.

- Advertisement -

 

Urubanza mu Rukiko

Saa tatu n’iminota itanu nibwo iburanisha ryatangiye inteko y’Umucamanza umwe n’umwanditsi w’Urukiko niyo iyoboye iburanisha, Perezida w’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ni we wahawe kuburanisha urubanza rwa Dr Rutunga Venant.

Ubushinjacyaha buhagarariwe n’abashinjacyaha babiri.

Dr Rutunga Venant yunganiwe mu mategeko na Me Sebaziga Sophonie wanamwunganiye kuva yagera mu Rwanda yoherejwe n’Ubuholandi muri Nyakanga 2021.

Umucamanza yangiye asoma umwirondoro wa Dr Rutunga Venant amubaza niba umwirondoro umaze guzomwa ari uwe, Dr Rutunga avuga ko bakoresha imyirondoro ya kera kuko yasanze amazina yarahindutse.

Ati “Naraje nsanga ibintu byose byarahindutse, nzi Perefegitura na Komine iby’ubu mwazanye ntawamenya inkomoko ye kuko byose byahindutse.”

Umucamanza yasabye Umwanditsi gushaka aherekana umwirondoro wa Dr Rutunga Venant hakoreshwa imvugo za kera ziba ari zo zikoreshwa uregwa avuga ko umwirondoro ari uwe.

Umwirondoro wa Dr Rutunga Venant werekana ko akomoka mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, Komine Gatonde, Segiteri Gakenke (ubu habanye mu Karere ka Gakenke).  Umwanditsi w’Urukiko yamenyesheje Dr Rutunga ko kuri uriya mwirondoro we akatiye igihano cya Burundu y’umwihariko, yakatiwe n’Urukiko Gacaca rwa Gikirambwa iyi Gikirambwa yahoze ari Segiteri muri Rubona mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Dr. Rutunga Venant yahise abwira Urukiko ko rutakomeza kumubwira ko hari urukiko Gacaca rwamukatiye kandi atarabona umwanzuro w’icyemezo bya Gacaca.

Umucamanza yahise abwira Dr Rutunga ko kuba akatiwe na Gacaca akaba atari abizi azabisobanura mu rubanza mu mizi.

Dr Rutunga Venant yahise abwira Umucamanza ko niba azagira igihe cyo kubivugaho igihe azaba atangiye kuburana mu mizi ko Umwanditsi w’urukiko yarekeraho kujya asoma umwirondoro we ngo agobekemo “ako kantu ko yakatiwe n’inkiko Gacaca mu Rwanda kandi nta rwego ruzwi rwari rwabimumenyesha”.

Umucamanza yatangiye aha uruhande ruregwa kugira icyo ruvuga ku busabe bw’Ubushinjacyaha bwo gusaba urukiko rwa Kicukiro kongerera indi minsi 30 yo gufungwa muri Gereza Dr Rutunga Venant.

Me Sophonie Sebaziga wunganira Dr Rutunga Venant yahise agaragaza inzitizi z’iburabubasha bw’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwo kongerera Dr Rutunga indi minsi 30 muri Gereza.

Ati “Twe twarasuzumye dusanga umukiliya wange akwiye kongerewa iminsi 30 muri Gereza n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kuko Dr Rutunga afungiye muri Gereza ya Nyarugenge, kandi iyo gereza iri mu ifasi y’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge.”

Ashingiye ku ngingo z’amategeko iya 21 mu gitabo cy’amategeko mbonezamubano n’ingingo ya 79 mu gitabo cy’amategeko mu manza nshinjabyaha, Me Sophonie Sebaziga yasabye Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kwiyambura ububasha, urubanza rukajyanwa mu Rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge.

Urukiko rwahaye umwanya Ubushinjacyaha ngo bugiye icyo buvuga ku busabe bw’uruhande rwa Dr Rutunga Venant Ubushinjacyaha bubwira urukiko ko impamvu imwe yatumye Dr Rutunga Venant aburanishwa n’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ari uko Dr Rutunga Vanant yafatiwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe, kandi Urukiko rw’ibaze rwa Kicukiro ruri mu ifasi y’aho uregwa yafatiwe nk’uko ingingo z’amategeko zibiteganya.

Ubushinjacyaha bwavuze ko mu ngingo ya 79 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda itegeko ryemerera Ubushinjacyaha gusaba urukiko rwaburanishije Dr Rutunga Venant kongera iminsi 30 uwo burega mu gihe cy’amezi 6. Bwavuze ko Dr Rutunga Venant nta kibazo afite cyo kwegerezwa urukiko rw’aho aburanira kuko aho afungiye bamugeza ku rukiko ku gihe.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Me Sebaziga atagaragaza niba ari kure, wenda ngo avuge kilometero ziri aho afungiye naho aza kuburanira, bwanavuze ko nta kibazo Dr Rutunga Venant afite cyaho aburanira kuko ataza kuburana aje n’amaguru.

Dr Rutunga Venant yahise amanika ukuboko asaba urukiko kwibutsa Ubushinjacyaha ko ari Dogoteri kandi ari igarade yakoreye, ati “Ndasaba urukiko gusaba Ubushinjacyaha kubabwira kuzajya bongeraho igarade yange kuko narayikoreye.”

Nyuma y’impaka ndende zamaze isaha irenga Umucamanza yahise abwira impande ziburana ko Urukiko rugiye kwiherera mu gihe cy’iminota 30 rugafata umwanzuro, niba Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro urubanza rukimurirwa mu Rukiko rw’ibaze rwa Nyarugenge.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/urukiko-rwanzuye-ko-dr-rutunga-woherejwe-nubuholande-afungwa-byagateganyo.html

Uwunganira mu mategeko Dr Rutunga yavuze ko umukiliya we yakabaye aburanishwa n’Urukiko ruri mu ifasi y’aho afungiye

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW