Umutoza wa APR FC yagize icyo avuga ku mukino umutegereje wa Etoile du Sahel yo muri Tunisia

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umutoza mukuru w’Ikipe y’Ingabo, Adil Erradi Muhamed ahamya ko gusezerera Etoile du Sahel yo muri Tunisia mu marushanwa ya CAF Champions League, atari cyo kiraje inshinga ikipe abereye umutoza ahubwo ko no gushaka uburambe ari ingenzi.

Adil ahamya ko APR FC nisezererwa na Etoile du Sahel, izaba ikuyemo uburambe

Ni nyuma yo gusezerera ikipe ya Mogadishu City Club yo muri Somalia, APR FC iyitsinze ibitego bibiri kuri kimwe, mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo tariki ya 19 Nzeri 2021.

Mu kiganiro n’Abanyamakuru, umutoza mukuru wa APR FC, umunya-Maroc Adil Erradi Muhamed yavuze ko mu cyiciro gikurikiyeho ikipe abereye umutoza, igiyemo kuba yazasezererwa nta gikuba kizaba cyacitse kuko byibura abakinnyi be bazaba bakuye uburambe kuri Etoile du Sahel yo muri Tunisia.

Ati “Ndababwira ko Etoile du Saleh ari yo izaba ifite igitutu kuturusha. Twebwe turi hariya ngo dushake uburambe, nta gitutu. Dukoresha amahirwe yacu ngo turebe ko twagera mu cyiciro gikurikiye.”

Yakomeje avuga ati “Nitutaharenga tuzaba tuhakuye uburambe. Umwaka ushize twaviriyemo mu cyiciro kibanza. Uyu mwaka nituviramo mu cyiciro gikurikira, nta kibazo.”

Ibi uyu mutoza abivuze nyuma y’uko Chairman w’iyi kipe, Lt. Gen Mubarakah Muganga aherutse kongera gushimangira ko intego zabo ari ukugera mu matsinda ya CAF Champions League.

Biteganyijwe ko tariki ya 16 Ukwakira 2021, ari bwo APR FC izakina umukino ubanza na Etoile du Sahel yo muri Tunisia.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

UMUSEKE.RW