EPISODE 13: Superstar ahakaniye Kamana ibyo kugurisha isambu… Liliane we aguye mu kantu

Umwanditsi: NIYONZIMA Eric – A rubay writer

 

…“ESE mama nk’ubu koko warekeye aho kuvuga ayo magambo! Upfa se urabona byashoboka, yego urarembye ariko hari icyizere cy’uko ukira vuba.” Superstar avugisha mama we ubwo yari arembeye mu bitaro.

Mama we – “Mwana wanjye Gad, nk’uko izina ryawe riri, nkubonamo umutabazi. Nkubonamo umwana uzajya uba aho umubyeyi we atari! Jya wita kuri so ndetse no ku bavandimwe bawe kuko ari bo nshingano zawe mu gihe ugihumeka. Ntabwo dufite amasambu menshi gusa n’imwe dufite ujye uyirinda nka gakondo yawe. Aho kubura ubutaka burundu, wabwatisha n’imyaka ijana ariko amaherezo ukazabusubirana,” Mama we amusubiza mu ijwi ritoya ridafite imbaraga.

Superstar –“Mama humura nzaburinda kandi ndabigusezeranyije.”

Mama we yahise yihangana areguka amufata ku matama arangije amubwira ko iyo umunyagihugu adafite ubutaka agereranywa n’umwimukira mu gihugu cye. Ati ‘agaciro k’Umuturarwanda ni ubutaka. Ati ‘uretse ko bukubeshaho bukwiye no kurindwa.’

Ibyo nibyo Superstar yahise yibuka amaze kubwirwa na Kamana ko ashaka kugura isambu imwe bari bafite irimo urutoki. Ubwo Superstar yatuje akanya ahita amubwira ati:

“Kama nizere ko unteze amatwi neza uri kunyumva!”

Kamana – “Ndakumva rwose Gad mwana wacu.”

- Advertisement -

Superstar – “Ndabizi wagiye ufatirana Papa aho afungiye, ushaka kumwihebesha, umufatirana n’icuraburindi arimo umwumvisha ko igisubizo gishoboka ari uko yatanga isambu yacu kugira ngo ubone uko utuzingira mu gitebo uduhe intica ntikize nyuma ujye utugaraguza agati ari nako wigaragura mu byacu.”

Kamana – “Yampayinka rwesabahizi twataramye! Ye, ubwo uri kuvuga ibiki wa mwana we, ubwo ntubona akaga so arimo? Ese sha ntabwo ushaka kubona so afungurwa ibyishimo bikagaruka mu muryango wanyu?”

Superstar – “Kama, nyumva neza, ntubone waraguze ihene yacu ku butindi bw’udufaranga umfatiranye n’ikibazo ugirengo niko bizahora. Ngusabye kujya kure y’ibibazo by’umuryango wa Rufonsi. Duharire urwagwa twishigishiye turwisomere kandi nubwo iminsi yatwigabije ariko sinzemera ko itwigaranzura yo gapfusha. Rero ntuzanihumurize isambu cyangwa ikindi kintu cyo kwa Rufonsi.”

Kamana yahise akupa igitaraganya, Superstar na we umujinya uramwica akubitagura inzu ibipfunsi Liliane arumirwa. Yahise aganirira Liliane aho bigeze ku buryo na we yumvise Superstar akwiye amasengesho ku bw’abaturanyi gito bari bamumereye nabi. Liliane yahise amwegera aramuhobera mu rwego rwo kumuhumuriza Superstar na we ibitekerezo byahise bimusubiza mu myaka ya kera atangira kwibuka ukuntu mama we yajyaga amuhobera buri uko avuye ku ishuri kandi akanabikora mbere y’uko Superstar aryama. Liliane yibukije uwo musore urukundo rw’umubyeyi we ku buryo amarangamutima yazamutse atangira no kuzana amarira ni uko Liliane na we yumvise uburyo Superstar ari gusikimba bitangira kumutera ishavu niko guhita akurayo umutwe atangira kwitegereza Superstar mu maso, amufata mu misaya ari nako ahanaguza amarira ye intoki z’ibikumwe bye, Superstar na we yabireba akumva arushijeho kwishimira Liliane by’akahebwe.

Superstar yahise abwira Liliane ati –“Lili?”

Liliane –“Karame Gad!”

Superstar – “Umbabarire ko ubu ntari mu gihagararo cyangwa ikigero cyiza cyo kugukunda! Mbabarira ko nshobora kuba ndengera.”

Liliane – “Oya ntabwo urengera ahubwo uritwararika gusa….”

Atarasoza kuvuga Superstar yahise yongera kumubwira ati:

“Ndi kukureba ku maso nkumva nakwimariramo, Lili iminwa yawe ndi kuyireba nkumva nayisoma, ndumva naguhobera kenshi kuko kuri ubu uri mu cyimbo cya mama wagiye nkimukeneye, gusa ibyo nibwira byose ntamumaro kuko ntabifitiye uburenganzira. Umbabarire!”

Liliane yahise atangira gutsindwa mu mutima kuko nubwo yabyirengagizaga, ariko yari atangiye kwiyumvamo Superstar ariko agakomeza kwihagararaho. Yatekereje ibibazo Superstar arimo, ahita yirinda no gukomeza gutuma umusore amwiyumvamo kurushaho. Yahise arekura Superstar arahindukira ngo agende gusa Superstar ahita amufata ukuboko arangije aramubwira ati:

“Mu mwaka wa 1831, umugabo bita Abraham Lincoln yabuze akazi ke, 1832 atsindwa mu matora y’ibanze y’abadepite, 1833 uyu mugabo yinjiye muri business gusa naho aratsindwa biramunanira, muri ibyo byose umugore we ntiyahwemaga kumubwira ati:

“Mugabo mwiza komeza ujye mbere wiva ku bintu kuko ubwo byakomeye nibwo uri hafi kugera ku ntsinzi komeza komeza ujye mbere.”

1835 yaje kubura uwo yakundaga wahoraga amugira inama arapfa, 1836 uyu mugabo yahise agira ikibazo cyo mu mutwe, 1838 yatsinzwe amatora yo kuba umuvugizi wa Leta ya Illinois, yajyaga kuva ku bintu akibuka ko umukunzi we atari cyo yamushakagaho, 1843 yatsinzwe amatora yo kuba uhagarariye Congress yongera gutsindwa aya matora mu 1848, 1849 ubusabe bwe bwo kuba ushinzwe ubutaka bwakuwe mu bundi burajugunywa, kugeza icyo gihe yari agihabwa imbaraga n’urukundo rwe rwamubwiraga kujya mbere imyaka yose yarihise.

1854 Abraham Lincoln yatsinzwe mu matora yo kuba Senateri, 1856 atsindwa mu ipiganwa ryo kuba visi president wa America, ntibyarangiye aho kuko 1859 uyu mugabo yongeye atsindwa amatora yo kuba Senateri, ariko 1860, Abraham Lincoln yabaye Perezida w’igihugu cya Leta zunze ubumwe za America.”

Superstar yakomeje kuvuga ngo,

“Lili ahari wenda ukeka ko kuba nagira urukundo ruhamye byatuma nteshuka ku nshingano yanjye, simbashe gukomera ngo ngere ku byo nagambiriye gusa ndakubwira ko umukunzi w’ukuri yambera nka moteri ihora impa imbaraga igihe cyose numva ko ngiye gutsindwa. Abraham Lincoln bivugwa ko yatsinzwe inshuro zirenze igihumbi gusa uwo yakundaga yahoraga amubwira ko iyo ari intangiriro kandi byerekana ko agiye kugera ku cyo yiyemeje.  Nk’uko wigeze kubimbwira, mu kuri nkubonamo umwari wanyigisha ko ibigeragezo ndetse n’intambara z’ibyo tunyuramo, ari amasomo abanziriza gukomera no kugera mu bushorishori.”

Superstar yamaze kuvuga utyo ahita arekura Liliane ni uko ahitira mu cyumba arafunga ahita yiruhutsa atangira gutekereza ibintu byinshi. Liliane ubwo yari agihagaze ha handi yarize byacitse gusa superstar ntabyo yabonaga kuko yavugaga Liliane areba hanze yamuteye umugongo. Liliane yahamaze umwanya ahita abona ko uko byasa kose Superstar akeneye umuba hafi akamutera umurava nk’uko nyina yagakwiye kuba abikora.

Yahise ahindukira akomangira Superstar cyane gusa Superstar yanga gukingura. Hashize akanya Jovin aba arahasesekaye asanga mushiki we yumiye ku rugi rwa Superstar ari kurira ayoberwa ibijya mbere. Ubwo yatangiye kubaza mushiki we ikimuriza ni uko Liliane amubwira ko akeka ko Gad yagize ikibazo kuva yifungiranye mu nzu akaba adakoma.

Bakiri muri ibyo Superstar yahise afungura urugi rwenda no kubahutaza, ni uko umusore afumyamo agenda yiruka amasigamana kandi atarwiyambitse bose baratangara bagwa mu kantu. Superstar yakomeje kwiruka, ashwekura amaguru atayakoza hasi kandi yambaye ikote na karuvati ndetse atwaye na ka gakapu ke mu ntoki, kandi umugoroba wari utamirije ijoro.

Ibaze: Superstar se mu masaha y’ijoro agiye hehe?

 

NTUGACIKWE NA EPISODE 14

Yatunganijwe n’itsinda ry’ubwanditsi rya www.rubay.rw RUBAY (Rubay Stories).

A story powered by www.umuseke.rw

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW