EPISODE 14: Umukobwa wigeze guhura na Superstar amutumyeho ngo bahurire Nyabugogo

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umwanditsi: NIYONZIMA Eric – A rubay writer

 

Superstar yahise agenda yihuta ageze kuri kaburimbo aba ateze moto imugeza Nyabugogo ku buryo mu minota mike yari ahasesekaye. Ahageze ahasanga wa mukobwa ukora ku bwiherero amutegereje, barasuhuzanya bahita bajya kwicara ahantu baganirira.

Superstar – “Ni ki gitumye utuma mva mu rugo igitaraganya se muri aya masaha y’umugoroba?”

Uwo mukobwa – “Ni ukuri kuva urya munsi ntabwo nigeze nsinzira kubera inama wangiriye z’uburyo nashakamo amafaranga. Naruhutse ari uko nkusanyije ibihumbi 300 nk’uko wari wabibaze. Nari naranze kubahamagaza ntafite intangiriro ifatika!”

Superstar – “Mbega! Ni ukuri nkunze ukuntu uri umunyamurava. None se icyo ni igishoro cyawe?”

Uwo mukobwa – “Rwose ni igishoro cyanjye kandi ndatekereza ko mbikoze mu buryo bwawe, bizatanga umusaruro nk’uko wabimbwiraga umunsi wa mbere duhura.”

Superstar – “Oya! Icyo ntabwo ari igishoro muko.”

- Advertisement -

Uwo mukobwa yahise agwa mu kantu aratungurwa ati:

“Hm ngo iki? None se ni make kandi? Ubwo uzi uburyo bintwaye imbaraga ngo nyabone n’uburyo byangoye ngenda nguza guza. Basi se ni make?”

Superstar – “Oya. Ayo mafaranga arahagije gusa si cyo gishoro, kuko burya igishoro cya mbere ni wowe ubwawe, ubwonko bwawe, ibitekerezo byawe. Kuba waba washatse ayo mafaranga utekereza gusa ko ari yo nakubwiye akenewe ni byiza, gusa byatumye wirara ntiwabiha inyigo yawe bwite ahubwo wizera kuzakurikiza imipango yanjye. Niyo umuhanga wa mbere mu byishoramari ku isi yagukorera inyigo nawe ukarahira kuyikurikiza, ntabwo wakwigera utsinda muri business. Icyo mvuga ni uko byatinda, byakwihuta wisanga wakoze ibintu mu buryo bwawe bwaba bubi cyangwa bwiza.”

Uwo mukobwa –“Hm, none se mbigenze nte koko? Ubwo ushatse kuvuga iki?”

Superstar –“Urashaka kwikorera? Ukurikiranye iki mu kwikorera? Ese kuki wumva ushaka kureka akazi kawe, uramutse utsinzwe kandi warasezeye ku kazi wabigenza ute? Ese wabyishoboza wenyine? Ese waburanye iki umushahara bituma ushaka kuwutera umugongo? Ubundi uzabikora gute, uzakurikiza irihe bwiriza ry’ubwonko bwawe? Ese ufite iyihe ntego mu ntumbero yawe?

Ukwiye gusubiza ibyo bibazo bike mbere yo gutangira kwikorera. Kuko ubwonko ari bwo bubiko bwiza bw’ibyo twifuza kugeraho mu buzima mbere yo kubigeraho, ukwiye kubanza ukabuha umwanya bukakugira inama. Impamvu igishoro cya mbere kiruta za miliyari ari ibitekerezo, ni uko ariho ubushake n’umurava bizatuma udasubira inyuma bivuka. Rero buriya umuntu watekereje neza akagiramo ubushake akarahira kutazamanika amaboko, agera ku ntsinzi mu gihe uwatangije miliyoni itahawe umwanya ngo itekerezweho agwa nk’ingata imennye.”

Uwo mukobwa –“Bivuze ko ngiye kubipanga neza se ku bwanjye!”

Superstar –“Umva muko, njyewe ntabwo nigira cyangwa ngo nkorere abantu imishinga yabo. Oya aho naba mbabeshya pe kuko umushinga ushyirwa mu bikorwa kandi ugatanga umusaruro iyo wawuhimbye mu mutwe wawe gusa. Ahubwo mbafasha kuyobora imishinga yabo bitekerereje kandi bakanagambira kuyitangiza bibavuye ku mutima. Ngaho se mbwira, ushaka gukodesha ubwiherero hano Nyabugogo, kandi bwose bufite abantu babukodesha udasize sobuja. Ubwo se ngukoreye inyigo nkakubwira ngo genda wice uwo ushaka gusimbura, wakurikiza iyo nyigo? Banza ugende usubize ibyo bibazo uzongere umpamagare ngufashe guhitamo inzira nziza wakoramo ibintu byawe kandi bikazakubera ubuzima binyuze no mu mucyo.”

Uwo mukobwa yarishimye gusa yumva ahawe umukoro ukomeye ariko na wo w’ingenzi. Yashatse gusubiza Superstar ticket yamuzanye ihwanye n’ibihumbi 10 gusa Superstar amubwira ko uwishyura neza ari uha agaciro ibyo wakoreye nyuma y’uko biciyemo, yaramubwiye ati:

“Genda ukore ikikuraje inshinga uzanyishyura nyuma ukurikije ukunoga kwa serivisi naguhaye”.

Superstar yahise amuha ka business card kuko yari yagakoresheje mu Mujyi kuri wa musore ukora amacashe ni uko afata moto asubira mu rugo.

Superstar yarari kwigira inama mu mutima we zo gufatirana icyizere ari kugirirwa n’abantu ngo akibyaze amafaranga atitaye ku nyungu z’abantu, gusa akigarura kuko ubwo bwaba ari ubutubuzi kandi yarangaga ubutekamutwe ndetse n’amafaranga adaciye mu mucyo kubona ari na byo se yazize.

“Ninshaka nzagere ku ifirimbi ya nyuma bisa nkaho mbuze ikindi nkurikizaho ngo mfunguze Papa! Ariko sinzafata intica ntikize y’amafaranga yananzanira kurimbuka nyuma y’uko Data ava muri gereza. Ubundi se naba nduhiye iki mu by’ukuri? Reka ibyo nkora bizanyure mu mucyo ninshaka nzabizire kandi ndahamya ko Imana ari nabwo izabimperamo umugisha.” Uko niko yatekerezaga akigera ku buriri mbere yo kuryama.

Bwakeye mu gitondo umunsi ari mwiza, agasusuruko kaje kuje ubwiza bw’ikirere. Yahise yitunganya akubitamo imyambaro ye myiza imugaragaza nk’umuntu w’agaciro, aba yerekeye mu Mujyi. Yakomeje atembera Umujyi aragenda atembera no mu nyubako imwe ndende areba urujya n’uruza rw’abakiliya ndetse n’abacuruzi, abakozi n’abakoresha babo yumva yifuje kuba umwe nkabo gusa nabwo arabyanga kuko nta n’umwe wakoraga akazi kari kumuha ibihumbi 300 mu minsi 24 yari asigaje ngo se akatirwe.

Yakomeje atembera agera ahantu arahagarara ari kureba icyapa gisobanura iby’isoko ry’imari n’imigabane. Yahamaze akanya yitegereza anatekereza, abona ko kubikora ari uguhitamo neza gusa iyo ushoye menshi nibwo wunguka menshi. Ntiyabitinzeho kuko yumvaga ataragera kuri icyo kigero cy’abantu bakorerwa n’amafaranga aho kugira ngo bo bayakorere. Akiri aho yahise yumva abantu baganira iruhande rwe ahita atuza amatwi arayategura neza. Umugabo umwe bishoboka kuba yakoraga muri societe y’itumanaho kuko yavugaga ati:

“Byageze nka saa munani z’ijoro, dukuraho amafaranga 5 kuri buri wese wari muri ako gace gusa twabanje gukupa umurongo w’itumanaho amasegonda icumi”.

Yamaze kuvuga atyo mugenzi we amujyana ku ruhande ngo hatagira ukomeza kubumva gusa Superstar yahise abishyira mu nyurabwenge aravuga ati:

“Niba ako gace karimo abantu miliyoni, bivuze ko mu masegonda icumi hanyerejwe miliyoni 5?”

Yakomeje abitekerezaho gusa byanga kumuva mu mutwe na we yibaza impamvu biramucanga. Yakomeje hirya abona umukoresha uri gutonganya cyane umukozi ku buryo yumvise uwo mudamu ari kurengera hejuru y’amafaranga aba ahemba uwo mukozi.

Superstar yaratekereje ati:

“Ninshaka mbe nivanze mu bitandeba cyangwa ninshaka nzazire ukuri gusa uyu muntu ntabwo azi agaciro k’abantu n’icyo bamumariye.”

Yahise yinjira muri ibyo biro aza nk’umukiliye kuko aho ngaho batangaga amatike y’indege, nuko arabanza aravuga:

Superstar –“Ariko ndabona mubabaye kandi n’uyu mukobwa ndabona atishimye!”

Uwo mugore –“Wahora ni iki ko ndi kumva kano gakobwa nakirukana, dore kagize gukora isuku hano gatinze, none dore kanataye izi mpapuro hasi. Rwose sinshaka no kukabona mu maso yanjye ahubwo ndanakirukanye” [abivugana uburakari bwinshi buvanze n’umujinya.]

Superstar –“Ariko wimwirukana kuko nta kosa rikomeye yakoze ugereranyije n’iryawe!”

Uwo mugore –“Ye?? Wowe uri muntu ki ushaka kwivanga mu bitakureba?”

Superstar –“Ntawe ndi we madamu gusa nahereye kare numva uburyo utoteza uyu mwana w’umukobwa. Ahari uba umufatishije amafaranga make umuhemba ukanayamucunagurizaho gusa abakoresha b’ubu twibagiwe ko dukwiye kuba abayobozi aho kuba abakoresha. Tukumva ko tugizwe n’aba bantu badukorera kandi tukabatwara mu buryo bwiza. Aramutse agiye niho wabona agaciro ke kandi kuba akora yakerewe ni uko ariwo muyoboro yahawe, twakigize abagaragu b’abo tubeshaho kuko batariho twajya kwandavura. Ba umuyobozi maze urebe ngo uragira umunezero mu bukungu bwawe.”

Superstar akimara kuvuga atyo Liliane yahise amuhamagara ahuruza cyane avuga ati:

“Gad….Gad mbabarira niba uri mu Mujyi duhurire muri car free zone, kandi niba uri no mu rugo zamuka igitaraganya. Nyabuneka ihute nanjye ngiye gutega moto mpagere mu masegonda. Ndagukeneye kurusha mbere!”

Ibaze: Liliane ni iki cyera kirabura gitumye ashaka guhura na Superstar igitaraganya? Ese Superstar azabona inzira zimugeza ku ntsinzi mu minsi 30?

 

NTUZACIKWE NA EPISODE 15

Yatunganijwe n’itsinda ry’ubwanditsi rya www.rubay.rw RUBAY (Rubay Stories).

A story powered by www.umuseke.rw

 

SOMA INDI NKURU IRYOSHYE YITWA “LOVE CRIME”… sura urubuga www.rubay.rw

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW