EPISODE 15: Liliane ahuje Superstar n’umuntu w’ingirakamaro… Aracyashakisha ibihumbi 300

Umwanditsi: NIYONZIMA Eric – A rubay writer

 

Superstar nta rindi jambo yongereye ku yo yari amaze kubwira uwo mugore, yahise asohoka vuba vuba agana aho Liliane yamubwiye ko bahurira gusa uwo mugore asigara yumiwe ibimwaro byamwishe, mbese yumva yicuza kuba atarasobanukiwe uruhare rw’abakozi be mu iterambere rye. Nubwo uwo musore yari aje kandi akagenda nka kibona umwe, ku mutima yamushimiye ku nama ze ndetse n’impanuro gusa yifuje kuzongera guhura na Superstar basi rimwe.

Superstar na we yakomeje kugenda kibuno mpa amaguru ku buryo mu gihe kitageze no ku munota yari yahasesekaye ategereza akanya gato Liliane na we aba arahasesekaye. Liliane akiva kuri moto yahise aza yiruka aba ahobeye Superstar arangije aramubwira:

“Gad ndahamya neza ko inkono maze iminsi ngutekeye, ishobora kuba yahiye ahubwo nkurikira tujye kubonja nibiba ngombwa turahita tunarya!”

Superstar –“Ye?? Yampayinka! Ko ntigeze nyumva itogota se? Gusa urakoze Lili. Ndagukunda.”

Liliane –“Umva kandi ushaka kuzana iby’amarangamutima mu bintu, nanjye ni uko Gad…. Oya nako tugende.”

Superstar ryamunyuze mu gutwi yumva agize imbaraga ziruta iza Samusoni ni uko bahita bafata inzira baragenda ariko Superstar yari afite amatsiko n’amashyushyu yo kureba icyo Liliane yari yaramuteguriye. Bageze hafi naho bari bagiye ni uko Liliane aba aravuze ati:

“Ese ubu ni ngombwa ngo ukomeze kwambara ikoti ra? Ndumva warikuramo gusa ariko sinzi uko ubyumva.”

- Advertisement -

Superstar –“Ariko nanarikuramo tukarizingazingira muri icyo gikapu uhetse mu mugongo. Uratekereza iki?”

Ubwo bahise babikora vuba na bwangu, na karuvate ayikuramo nuko barakomeza baragenda, Superstar yagiye kubona abona binjiye mu iduka rinini cyane harimo amatelevision ya rutura hakabamo amapasi y’umuriro, amaradio ndetse n’ibikoresho bisakaza amajwi abona ni mu iguriro ry’ibikoresho nk’ibyo. Barinjiye nuko umugabo ahita aza ahobera Liliane maze aravuga,

“Oh! Lili mwana wanjye amakuru yawe?”

Liliane –“Ni meza.. Urabona ko nubahirije igihe!”

Uwo mugabo –“Rwose ndabona ubaye nk’abazungu pe! Ni uyu musore se wavugaga?”

Liliane –“Yego, yitwa Gad Mutabazi, arasobanukiwe ku buryo uzanshimira umurava we n’ubwenge bwe!”

Ubwo Superstar yari yumiwe na we atazi ibiri kuba gusa abihanga amaso ngo arebe aho bishya bishyira gusa yari ari gukeka ko wenda ari uwo Liliane bari bavuganye wenda ngo abe ahaye Superstar ibihumbi 300. Ubwo barabanje baragenda hirya gusa Superstar yabitegereza akabona bahuje urugwiro na we bikamucanga. Yaratuje arategereza hashize umwanya baragaruka nuko uwo mugabo aba aravuze,

“Hm gusa uyu musore ndabona asobanutse pe! Cyangwa nibeshye mbe ngiye gukorana na Ministiri?”

Yahise ahereza Superstar ikiganza barasuhuzanya nuko amubwira ko ari nyirarume wa Liliane kandi ko yishimiye kuba agiye gukorana na we. Ubwo Superstar yari atarasobanukirwa neza ibyo Liliane yamuzanyemo, na we yari yakomeje kwituriza ahubwo abihanga amaso agamije kureba aho bigana. Ubwo Superstar kuko yari yizeye ko uko bisa kose Liliane atamugenera ibibi, niyo mpamvu yahise yikiriza avuga ati,

“Nanjye nishimiye kuba hamwe namwe nyakubahwa!”

Uwo mugabo –“Ko imvugo yawe mbona itarimo icyizere?”

Superstar –“Sinahita mpamya ko ngiye gukorana namwe mu gihe ntarabibona n’amaso yanjye ko turi gukorana kandi mu gihe ntarabona inshingano nzaba mfite mu kazi niba nazishobora cg zirenze ubushonozi bwanjye. Mumbabarire nizera ibyo mbona n’amaso yanjye ko byarangiye kandi binyuze mu mucyo! Niyo mpamvu nshimiye akanya keza ndetse n’amahirwe mpawe yo kuba hano imbere yanyu. Mumbabarire.”

Uwo mugabo yitegereje umusore aramwenyura yumva muri we ibyishimo biramusaze. Yahise abwira Superstar ko arimo ubukire bwinshi mu gihe kizaza. Ubwo hashize umwanya Liliane aragenda ni uko Superstar we ahita anatangira akazi nuko asobanurirwa uko akazi ke gateye uwo mugabo agira ati:

“Unyite Mugenzi. Liliane yampuje nawe gusa mpise nkubonamo umuntu w’agaciro, ikindi nakubwira ni uko mu gihe wungutse ubumenyi n’ubushobozi bwo kuba wakwikorera, rwose wemerewe gusezera ukaba uwigenga. Cyane ko buri mukozi wanjye wese mwifuriza gutera imbere akaba umuyobozi w’umurimo Yakwikorera.”

Superstar yahise yumva anyuzwe n’ibitekerezo by’uwo mugabo abona ni ikigero cyiza cy’umukoresha ubereye wagakwiye kuba mu muryango nyarwanda. Ubwo yakomeje abwira Superstar ati:

“Kuko uri mushya urajya ukora nk’umukozi uvana hano mu nzu ibikoresho biguzwe n’umukiliya kugira ngo ubanze ubimenye mbese bigucengere mu bwonko ariko ako siko kazi kawe. Ukimvugisha nabonye ko uzajya unkorera imurika gurisha, ni ukuvugango ugahura n’umukiliya ukamutembereza mu bicuruzwa byacu, ukabimukundisha kandi ukanamusobanurira bimwe mu bibazo yibaza kubicuruzwa byacu. Aho uzakenera kuba usobanutse mu mutwe ndetse no ku myambaro, wenda icyo si kibazo nabonye ari ubumuntu bwawe.”

Superstar –“None se ku kijyanye n’umushaha….”

Atarasoza kuvuga Mugenzi yahise amuca mu ijambo ati:

“Ndabyumva ufite ikibazo ku ngingo isigaye ntaravuga ariyo nyamukuru, umushara wawe. Ibyo turaza kuvugana akazi ku y’umunsi karangiye gusa uraza guhabwa ibihumbi 2 byo kurya saa sita ndetse na ticket igucyura.”

Ubwo umusore yahise yihuta cyane akuramo ishati ashyiramo umupira w’impuzankano ku bakozi bose atangira gukora cyane n’umurava mwinshi kuko abakiriya uwo munsi baraje ngo ngwino urore wagirango bari bamenye amakuru ko haje umusore ufite amaraso mashya akwiye gukoreshwa. Ubwo kuko amasaha yari akuze, akaruhuko ntikatinze kugera nuko abakozi bajya kuruhuka mu byiciro, bamwe basigara bakora abandi bajya kuruhuka nuko abandi bagarutse, baha urubuga abandi gutyo gutyo.

Superstar ari mu kiruhuko yatangiye gutekereza n’ubundi ukuntu ako kazi katamwuzuriza inzozi ze mu minsi 24 yari asigaje yumva abuze icyo akora. Basi yashimye Imana yo imuhaye akazi kamukinga izuba ryo muri Kigali, kakamurinda kuba inzererezi idafite ikintu iri gukora. Yitegereje urujya n’uruza rw’abantu aho mu Mujyi atangira gutekereza ikiganiro yumvise babagabo bagiranaga cy’ukuntu bibye amafaranga 5 kuri buri muturage wo mugace, ahita yibaza ati:

“Ese ndamutse ntaye igiceri cy’icumi nababara? Yego, nababara kuko ngitaye inshuro igihumbi, naba ntaye ibihumbi 10. Ese umuntu umwe muri aba yababara agitaye? Oya, ntiyababara kuko yumva ko igiceri cy’icumi ubwacyo kitagura n’ikibiriti. None se buri muntu mbonesha amaso yanjye hano ampaye icyo giceri cy’icumi akeka ko ntacyo kimumariye, sinagira akayabo k’ibihumbi Magana mu gihe gito. Mana yanjye koko ubu ni iki nakora ngo buri muntu yumve ko ari inshingano ye gutanga icyo giceri kandi ntakibye kandi binyuze mu mucyo?”

Superstar yakomeje kubitekereza yumva bigiye kumusaza ahitamo kwisubirira mu kazi aho kugira ngo aturike ubwonko. Akazi karakomeje gusa ntiyahwemaga gutekereza ku kintu gishya cyari cyavutse kiri gukurira mu bwonko bwe. Ubwo hashize umwanya akazi karimbanije, yagiye kubona abona telephone ye irasonnye nuko yanga kuyitaba kuko yabonaga ari cya Kamana kimuhamagaye. Kamana yahamagaye inshuro 3 aho bigeze ahita ayitaba:

Superstar –“Ariko Kama! Nkubwire inshuro zingahe koko?”

Kamana –“Ibyo byarangiye musore! Ahubwo ndi kumwe na mushiki wawe Belyse rwose, mu muryango wawe havutse ikibazo gikomeye gikeneye ko umanuka igitaraganya.”

Kamana yahise ashimangira ko Gad akwiye guhita asubira mu cyaro gusa akupa ataramenya icyabaye. Agikura telephone ku gutwi wa mugabo wamuhaye ikiraka ndetse n’umugore we, bahise bahinguka nuko bagikubita Superstar yambaye umupira w’abapagasi bariyamira kandi yari yegereye umukoresha we. Wa mugabo wamuhaye ikiraka yahise avuga ati:

“Niko musore, bishoboka gute ukuntu waba ukorera Mugenzi kandi uri umuntu ukomeye ufite Company. Ariko sha ubwo ntuteka imitwe, hehehehh, sasa rero reka bisobanuke iri segonda!”

Ibaze: Superstar arisobanura ate imbere ya Mugenzi?

 

NTUGACIKWE NA EPISODE 16

Yatunganijwe n’itsinda ry’ubwanditsi rya www.rubay.rw RUBAY (Rubay Stories).

A story powered by www.umuseke.rw

 

SOMA INDI NKURU IRYOSHYE YITWA “LOVE CRIME”… sura urubuga www.rubay.rw

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW