Gasabo: Barasaba gusanirwa ibisenge nyuma y’aho imvura ibisenyeye

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Abaturage bo mu Murenge wa Rusororo, Akagali Nyagahinga, Umudugudu wa Kanyinya, mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali barasaba kugobokwa bagasanirwa ibisenge nyuma y’aho imvura ivanze n’umuyaga mwinshi ibasamburiye inzu aho  izigera kuri 21 zasenyutse.

Ibiro by’Akarere ka Gasabo (Internet Photo)

Iyi mvura nyinshi yaguye ku wa 15 Nzeri 2021 yangiza ibikoresho bitandukanye byo mu nzu ndetse n’inzu zirasenyuka.

Abaganiriye na Radio1 bavuze uko byagenze ndetse bifuza ko bagobokwa bagasanirwa inzu zabo zangijwe n’imvura kuko nta bushobozi bafite.

Umwe yagize ati “Nagiye kubona plafond isa nk’aho irangaye yajemo urumuri rwinshi, nibwo nagiye kubona mbona amabati yose yagurutse.”

Undi yagize ati “Ukuntu byagenze, imvura yaraguye izamo umuyaga mwinshi twugamye ku rubaraza. Haciyemo iminota mike, tubona igisenge kiragurutse kiguye ruguru y’umuhanda.”

Aba baturage bavuga kandi ko iyi mvura yangije ibikoresho bitandukanye bityo ko hakwiye kurebwa uburyo bagobokwa.

Umwe yagize ati “Ingaruka ni uko ubona ko amabati yangiritse, inzu zasenyuse kandi nta yandi mikoro dufite.”

Undi yagize ati ”Twifuzaga ko twafashwa kugira ngo tubashe gusubiza amabati ku nzu kuko  hari ayangiritse dukeneye guhinduza andi kuko ibi ni ibiza,  biza umuntu atazi igihe bizaziraho.”

- Advertisement -

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo, Nsabimana Desire yavuze ko abadafite ubushobozi bazafashwa kubakirwa, asaba abaturage kujya bazirika neza ibisenge byabo .

Yagize ati “Hari ibisenge byagurutse 21. Muri bo hari abatangiye kubisubizaho bake bagera kuri batandatu. Abandi niko bari gukorerwa ubuvugizi ngo turebe ko na bo haboneka uko babisubizaho. Icyo tubabwira ni ukuzirika ibisenge byabo.”

Imvura nyinshi nk’iyi iheruka kugwa mu Karere ka Gicumbi ku wa 1 Nzeri 2021, aho yahitanye abantu batatu, yangiza imyaka y’abaturage ndetse n’amatungo yabo.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW