Perezida Kagame yagize Dr Ugirashebuja Emmanuel Minisitiri w’Ubutabera

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Perezida Paul Kagame yashyizeho Minisitiri mushya w’Ubutabera, Dr Emmanuel Ugirashebuja amusimbuje Johnston Busingye aherutse kugira Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza.

Dr Emmanuel Ugirashebuja yasimbuye Johnston Busingye uherutse kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza

Itangazo ryashyizweho Umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente rivuga ko Dr Ugirashebuja yagizwe umwe mu bagize Guverinoma akaba ari Minisitiri w’Ubutabera n’Intumwa Nkuru ya Leta.

Uyu mugabo inyandiko zigaragaza ubunararibonye bwe, yabaye Perezida w’Urukiko rw’Ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Yayoboye Ishami ry’amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda guhera mu mwaka wa 2004 kugeza mu mwaka wa 2014, yanabaye umwe mu bagize Komisiyo yari ishinzwe gutegura Itegeko Nshinga kuva 2001 kugeza mu mwaka wa 2003.

Dr. Emmanuel Ugirashebuja agaragaza ko ari impuguke mu mategeko ajyanye n’ibidukikije, ndetse yagiye ayigisha muri Kaminuza zitandukanye kimwe n’amategeko mpuzamahanga.

Yanakoze mu nzego z’amategeko z’ibigo bikomeye ku Isi, nka Global Judicial Institute on the Environment.

Uwo asimbuye Busingye Johnston aheruka kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza kuva tariki 31 Kanama 2021 yari amaze imyaka 8 ari Minisitiri w’Ubutabera.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

UMUSEKE.RW